Polisi y’u Rwanda, ifatanyije n’inzego z’ibanze hamwe n’abaturage, yafashe abasore babiri bakekwaho ubujura buciye icyuho bwabereye mu Mudugudu wa Nkomagurwa, Akagari ka Nyarugenge, mu Murenge wa Rubengera.
Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba yafashe Niyoyandika Elyse na Usabyimbabazi Pierre, bombi bafite imyaka 18, nyuma yo gukekwaho kwinjira mu nzu ya Nyiramugwera Evodie w’imyaka 64, bakiba ibintu bitandukanye.
Iri perereza ryatangiye nyuma y’ubujura bwabaye tariki ya 2 Mata 2025, ahagana saa tanu za mu gitondo (11:00), ubwo aba basore bakekwaho kwifashisha icyuma kizwi nka fer à béton mu gusenya urugi rw’inzu ya Nyiramugwera, bibamo ibikoresho birimo televiziyo ya Samsung, dekoderi, antenne, telekomande, ndetse na telefone nto ya Itel.
Nyuma y’ifatwa ryabo, byamenyekanye ko ibyo bikoresho byibwe byagurishijwe ku mafaranga ibihumbi 40 Frw kwa Kubwimana Dominique. Polisi yamusanganye televiziyo hamwe na dekoderi, nawe yemera ko yabiguze kuri abo basore, nubwo atari azi ko byari ibyibwe.
Kuri ubu, Niyoyandika na Usabyimbabazi bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Rubengera mu gihe iperereza rikomeje, hagamijwe ko bakurikiranwa n’inzego zibishinzwe.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Karekezi Twizere Bonaventure, yibukije abaturage ko ubujura buciye icyuho ari icyaha gihanwa n’amategeko. Yashimye uruhare abaturage bagira mu gukumira ibyaha, binyuze mu gutanga amakuru ku gihe.
Yagize ati: “Turakangurira abantu kwirinda kugura ibintu batazi inkomoko yabyo kuko bashobora kwishyira mu mazi abira, bagafatwa nk’abafatanyacyaha. By’umwihariko, turasaba urubyiruko kudaterwa n’ibishuko byatuma binjira mu byaha, kuko ubujura atari wo muti w’ubukene.”
Polisi irasaba abaturage gukomeza gutanga amakuru ku gihe kugira ngo ibyaha bikumirwe, n’ababikoze bashyikirizwe ubutabera.