Aho abarwanyi b’uyu mutwe bari mu mijyi yo mu cyaro mu turere twa Mambasa na Irumu ho mu ntara ya Ituri, zashyizeho impapuro zemerera abantu gukora ibikorwa byabo abenshi muri bo bakaba ari abahinzi, bahabwa izo mpushya zanditse kugira ngo bajye mu mirima yabo ariko babanje kwishyura.
Umuhuzabikorwa w’Ihuriro Convention pour le Respect des Droits Humains (CRDH), Christophe Munyanderu, ku wa Gatatu, itariki ya 9 Mata 2025 yabinyujije mu butumwa bwabonwe na 7SUR7.CD, ahamagarira abayobozi b’ingabo mu nzego zose gufata ingamba zihagije z’umutekano kugira ngo abaturage batagira ubwoba bitewe n’ibi bikorwa by’uyu mutwe.
Ati: “Vuba aha, abahinzi bo muri teritwari za Mambasa na Irumu bahuye n’ikibazo. Inyeshyamba za ADF zashyizeho jetons z’abahinzi kugira ngo bagere mu mirima ku madolari 10. Abashinzwe umutekano bagomba gutabara vuba.”
Iri huriro CRDH ryemeza ko, aya mafaranga yakusanyijwe mu bahinzi ari mu rwego rwo kubamenyekanisha kuko inyeshyamba za ADF zifata amafoto y’abahinzi mbere yo gutanga izo jetons, ibintu bitera abenshi ubwoba bw’icyo ayo mafoto azakoreshwa.