Inyeshyamba za M23 zarwanye n’abarwanyi ba Wazalendo bari bamaze iminsi barwana bashaka kwisubiza Kavumu ndetse n’ikibuga cy’indege, M23 yazihinduranye izikubita ahababaza bicamo Wazalendo barenga 300, kuri ubu imirambo yuzuye Kavumu.
Iyi mirwano iri kuba mu gihe hari hashize igihe Inyeshyamba za M23 zitangaje ko zihagaritse imirwano ubundi ziyemeza kuyoboka inzira y’ibiganiro, ikintu uruhande rwa Leta ya Congo basa naho batumvise neza, kuko ku ikubitiro mu cyumweru gishize bahise M23 yatangaje ko babagabyeho ibitero mu mujyi wa Goma ndetse na Kavumu.
Umuvugizi w’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), Gen Maj Sylvain Ekenge, mu itangazo yanyujije ku bitangazamakuru bya Leta ya Congo yavuze ko ingabo za Congo zitigeze zitera umujyi wa Goma ahubwo ko ari inyeshyamba za M23 zirasheho zarangiza zikitatsa.
Ekenge, agaragaza ko ingabo za Leta ya Congo ziri kubahiriza amasezerano y’amahoro kandi ko ibirindiro by’ingabo za Leta ya Congo biri kure y’umujyi wa Goma hafi mu birometero 300 muri za Lubero, izindi ngabo nazo ziri muri Walikale, mu majyepfo ya Goma FARDC ikaba iri muri Uvira, Mwenga na Fizi, anyomoza kumugaragaro ko iri tangazo rya M23 ari ibinyoma gusa.
Ku rundi ruhande abarwanyi ba Wazalendo bari biyemeje kwigarurira Kavumu aho barwanaga basatira ikibuga cy’indege, amashusho yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga yagaragazaga abarwanyi ba Wazalendo bari kumwe n’abaturage muri Kavumu bigaragara ko bamaze kuyigarurira ndetse amakuru yavugaga ko ikibuga cy’indege cya Kavumu, kiri hafi kujya mu maboko y’aba barwanyi ariko M23 yasaga naho iri guhunga aba barwanyi, yaje kubasubiza inyuma yicamo benshi, ubu imirambo yuzuye Kavumu.
Nyuma y’igihe kinini muri Kavumu humvikana urufaya rw’amasasu hagati y’abarwanyi ba Wazalendo n’inyeshyamba za M23, abarwanyi benshi ba Wazalendo bagera kuri 300 bishwe n’inyeshyamba za M23, nyuma y’uko ingabo za M23 ziturutse Bukavu zikagotera aba barwanyi hagati. Kugeza ubu M23 niyo yigaruriye Kavumu ahubwo ikaba ikomeje gukora ibikorwa byo kubashakisha mu nzu z’abaturage aho baba bihishe hose.
Amafoto ateye ubwoba yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yerekana bamwe muri ba Wazalendo barasiwe mu cyico muri iriya mirwano, mu gihe abandi benshi bafashwe mpiri n’Ingabo za M23.
Ku wa 14 Gashyantare ni bwo M23 yigaruriye Kavumu n’ikibuga cy’indege cyo muri aka gace, nyuma yo kuhirukana ihuriro ry’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.