Urwego Rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rutangaza ko mu cyumweru cyo kwibuka hari ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside byagaragaye, maze bigaragara ko Intara y’Iburasirazuba yiganjemo ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside ugereranyije n’ahandi.
Dr. Murangira B. Thierry ubwo yari mu kiganiro na RBA yagaragaje ibyaha byagaragaye cyane mu cyumweru cy’icyunamo cyasojwe Taliki 13 Mata 2025.
Dr. Murangira yagize ati: “Mu byaha byagaragaye cyane harimo ibyaha byo guhakana Jenoside biri kuri 11.9%, bingana n’ibyaha 9, icyaha cyo guha ishingiro Jenoside 3.8%, hari kandi ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside habonetse ibyaha 11 bingana na 13.9%, ibyaha byo guhakana Jenoside biri kuri 11.9%, bingana n’ibyaha 9, hari icyaha cyo guhohotera uwacitse ku icumu rya Jenoside ari cyo kiri ku isonga kuko habonetsemo ibyaha 36, bingana na 45.6%.”
Nk’uko Dr. Murangira yabigarutseho, uturere twagaragayemo ibyo byaha ni Kicukiro, Nyamagabe, Nyarugenge, Kayonza, Nyagatare, Rubavu, Gicumbi, Ngoma, Ngororero, na Bugesera. Yagaragaje ko igiteye inkeke ari uko mu bakekwaho ibyo byaha harimo n’umwana ufite imyaka 15 y’amavuko.