Impunzi z’Abarundi zicumbikiwe mu nkambi ya Nduta, iherereye mu Burasirazuba bwa Tanzania, zifite ubwoba bwinshi nyuma y’uko abapolisi b’iki gihugu batangiye ibikorwa byo kubata muri yombi ku buryo budasobanutse. Abaturage batuye mu nkambi batangaje ko abapolisi binjira mu nkambi bafite urutonde rw’abantu runaka, bakajya babashakisha kugeza babafashe, bamwe bagafungwa abandi bagahunga.
Kuva ku itariki ya 1 kugeza kuya 3 Mata 2025, ndetse no ku ya 8 Mata, hamaze gutabwa muri yombi impunzi zirenga 11, barimo abagore n’urubyiruko rw’abasore. Abafashwe bose ntibamenyekanye, ariko amakuru dukesha SOS Médias Burundi, yemeza ko yamenye amazina y’abantu bane muri bo.
Bamwe bafashwe bari mu bikorwa byo kwakira ibiribwa by’ukwezi kwa Mata, abandi batawe muri yombi bari mu nzu zabo aho babaga. Amakuru y’aba baturage avuga ko abapolisi baza bambaye imyenda ya gisivili cyangwa ya gipolisi, bagatwara abantu mu modoka zo mu bwoko bwa “pick-up” bafite urutonde rw’amazina.
Abatawe muri yombi bikekwa ko bashyizwe muri Gereza ya Kibondo, ariko n’ubu abenshi ntibizwi aho bajyanywe, ibintu birushaho gutera ubwoba imiryango yabo ndetse n’abandi bari kumwe mu nkambi.
Imiryango y’abatawe muri yombi irasaba ibisobanuro ku irengero ry’ababo, igasaba ko Leta ya Tanzania n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR) byagira icyo bikora kugira ngo barebe uko umutekano w’izi mpunzi warengerwa, bakanamenya aho ababo bafungiwe n’impamvu yabyo.
Ibi bikorwa by’ubugizi bwa nabi bikomeje kwiyongera, mu gihe impunzi z’Abarundi zimaze igihe kinini zivuga ko ihohoterwa rikabije zikorerwa mu nkambi zitandukanye zo muri Tanzania. Raporo z’imiryango mpuzamahanga zagiye zigaragaza ko hari impunzi zifatwa, zigafungwa igihe kirekire nta rubanza, ndetse zikorerwa ibindi bikorwa bibangamira uburenganzira bwa muntu.
Inkambi ya Nduta ubu icumbikiye impunzi z’Abarundi zirenga ibihumbi 58, benshi muri bo bahunze amakimbirane n’ihohoterwa ryabaye mu gihugu cyabo mu myaka yashize.
Bamwe mu mpunzi barasaba ko habaho ubuvugizi mpuzamahanga, hakabaho n’iperereza ryimbitse ku bikorwa byo gufunga impunzi nta mpamvu, kandi ababyihishe inyuma bagashyikirizwa ubutabera.