Mu gace ka Muzye, kari muri Komine Giharo, Intara ya Rutana mu Burasirazuba bw’u Burundi, abaturage baguye mu kantu nyuma yo kubona umugore bari barashyinguye agarutse mu rugo ari muzima, hashize umunsi umwe gusa bashyinguye umurambo bafataga nk’uwe.
Uyu mugore witwa Evelyne Butoyi, w’imyaka 26, yabonetse ku wa 14 Mata 2025 yaje yicaye kuri moto, ibintu byatumye benshi bacika ururondogoro.
Bagira bati: “Ese ni Evelyne wacu koko?”
Byatangiye ku wa 6 Mata 2025, ubwo umurambo w’umugabo we watoragurwaga, bigaragara ko yishwe akubiswe. Nyuma y’imihango yo kumushyingura, Evelyne nawe yahise aburirwa irengero.
Hashize iminsi itatu, umurambo w’umugore wagaragaye mu mugezi wa Muyovozi, warangiritse cyane, bimwe mu bice by’umubiri byari byatemwe. Abaturage ndetse n’umuryango wa Evelyne bemeje ko ari we, ndetse baramushyingura. Bamwe bavuze ko bamushyinguranye n’imyenda ye yambaraga, ndetse n’isura ye barayibonye, nubwo yari yangiritse, barayimenye.
Ku munsi wakurikiye ishyingurwa rye, Evelyne yagaragaye ku mugaragaro, yicaye kuri moto iturutse muri Tanzaniya, nta gikomere na kimwe afite ku mubiri. Ababyumvise baketse ko ari ibitangaza.
Abaturanyi be n’abo mu muryango baravuze bati: “Ibi ntibisanzwe. Twaramushyinguye, none twamubonye n’amaso yacu.”
Umumotari wamuzanye yabwiye inzego z’umutekano ko yamukuye muri Tanzaniya, aho bivugwa ko Evelyne yari kumwe n’umugabo we wundi amakuru yatunguye benshi ni uko umugabo we wa mbere bari bamaze iminsi bamushyinguye.
Mu kiganiro yagiranye na Radiyo Shima FM, Evelyne yahakanye ko yapfuye cyangwa ko yigeze abura. Yavuze ko yari yagiye gusura inshuti ye muri Tanzaniya n’umugabo we, ariko ngo baza kuburana mu nzira, bituma afata icyemezo cyo kugaruka wenyine.
Yagize ati: “Nta bwo nigeze nambuka umugezi cyangwa ngo mbe narapfuye. Nari muri Tanzaniya n’umugabo wanjye ariko twaje gutandukana tutaragera aho twajyaga. Ni yo mpamvu nasubiye inyuma ngaruka iwacu.”
Nubwo Evelyne avuga ko atigeze apfa, bamwe mu baturanyi ndetse n’abo mu muryango we baracyemera ko umurambo bashyinguye wari uwe. Bavuga ko imyenda yashyinguranwe ari nayo yagarukanye, keretse agapira gato yahinduye.
Umwe yagize ati: “Ni jye wamwambitse. Ni we twashyinguye. None aragarutse, arasa neza neza nk’uwo twahambye.”
Ubuyobozi bw’aka gace bwemeje aya makuru, buvuga ko hamaze gutabwa muri yombi abantu batanu, barimo umumotariwavuze ko yamukuye muri Tanzaniya. Iperereza ririmo gukorwa ngo hamenyekane ukuri ku murambo bashyinguye, niba koko utari uwa Evelyne, cyangwa niba hari ibindi byihishe inyuma y’iri garuka rye ryateye urujijo.
Iri sanganya ridasanzwe ryateje ubwoba, impaka, ndetse n’amatsiko mu baturage ba Muzye, bamwe baribaza niba ari amayeri.