Rigathi Gachagua wabaye Visi Perezida w’Igihugu cya Kenya, yateguje ko mu gihe adasubijwe abarinzi be bamucungiraga umutekano, azateza akavuyo mu gihugu karuta akabaye mu bindi bihe.
Gachagua wabaye Visi perezida kuva mu 2022 kugeza mu kwezi k’Ukwakira 2024, avuga ko umutekano we ugeramiwe bitewe n’uko Leta yamwatse abarinzi yari asanganywe. Mu ibaruwa yagejeje ku mukuru wa Polisi ya kenya, kuri uyu wa Kabiri taliki 15 Mata 2025, Gachagua yavuze ko impamvu yatswe abamurinda ari ugushaka korohereza udutsiko tw’abagizi ba nabi kumuhohotera.
Agaragazamo ko kuva mu Ugushyingo 2024, udutsiko tw’abantu barimo abapolisi twagiye tumugabaho ibitero, duhohotera abamushyigikiye, dushaka kumugirira nabi.Yagize ati “Urabizi ko hari umugambi wateguwe wo gutera ingo zanjye muri Nairobi na Nyeri, no ku mitungo yanjye mu gihugu.
Ni umugambi w’abantu uzi neza cyangwa mwifatanya. Ubwo uzafata ingamba ute?”Avuga ko mu gihe ikibazo cye cyaba kidacyemuwe, ari butegure akavuyo gakomeye gashobora guteza akaga mu nzego za Leta.