Kugira ngo hakorwe amavugurura mu bya Dipolomasi, Leta zunze ubumwe za Amerika ziyobowe na Perezida Donald Trump zirateganya gufunga za Ambasade za Amerika mu bihugu bisaga 30.
Nk’uko CNN yabitangaje ngo inyandiko ya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga igaragaza ko usibye ifungwa ry’izo Amabasade , leta zunze ubumwe za Amerika ziteganya no kuba zagabanya umubare w’abakozi mu bihugu bitandukanye nka Somalia na Iraq, Aho Leta zunze ubumwe za amerika yabaye igihe kirekire ubwo bari mu butumwa bwo guhangana n’ibitero by’iterabwoba muri ibyo bihugu.
Kugeza ubu nta makuru ahari yahamya ko no kuvugurura imibare y’abakozi no mu zindi Ambasade, Umunyabanga wa Leta ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio, yaba yashyize umukono kuri ibi.
Ambasade 10 na consulat 17, ni zo zikekwa ko zaba zigiye gufungwa ziganjemo izo muri Afurika n’u Burayi, ndetse harimo n’izo muri Aziya,
Muri zi harimo iya Luxembourg, Lesotho, Repubulika ya Congo, Repubulika ya Centrafrique na Sudani y’Epfo. Ni mu gihe kandi hari na consulat zirimo eshanu zo mu Bufaransa, ebyiri zo mu Budage, ebyiri zo muri Bosnia&Herzegovina, imwe mu Bwongereza, muri Afurika y’Epfo, ndetse no muri Koreya y’Epfo.
Nyuma y’uko izi zifunzwe abazajya bakenera serivisi muri bazajya bajyana amadosiye yabo muri amabsade za Amerika ziri mu bindi bihugu bisobanuye ko nta kintu kuzaba kikihakorerwa.
