Mu cyumweru gishize ni bwo habaye imikino ibanza muri kimwe cya kane k’irangiza aho amakipe ya PSG na Aston Villa ndetse na Fc Barcelona yari yakiriye Borussia Dortmund. Mu gihe ku rundi ruhande Arsenal na Real Madrid ndetse na Bayern München yari yakiriye Intel de Milan zose zari zaraye zikinnye.
Ku ruhande rw’amakipe ya PSG na Aston Villa ndetse na Fc Barcelona yari yakiriye Borussia Dortmund imikino ibanza yagaragaza ko ikipe ya PSG ndetse na Dortmund zari zamaze gusigamo intera y’ibitrgo by’indi kuko Imikino ibanza yakinwe mu ijoro ry’uyu wa 3 ni iyahuzaga ikipe ya Fc Barcelona na Borussia Dortmund kuri Kibuga Barcelona iri kwakiriraho imikino mu gihe sitade yabo itararangiza kuvugururwa ni umukino Barcelona yanyagiye Dortmund ibitego 4 byose ku busa.
Ku rundi ruhande I Paris na bo bakinaga umukino ubanza wa mu mikino yp1/4 cy’irangiza aho Paris Saint-Germain yakiraga Aston Villa kuri Parc des Princes maze PSG itsinda Aston Villa yo mu Bwongereza ibitego bitatu kuri kimwe.
Mu mikino yo kwishyura ibereye ijisho yabaye kuri uyu wa 15 Mata 2025 aya makipe ku mpande zombi yihagazeho iwayo doreko Ikipe ya PSG yakomeje muri kimwe cya 2 gusa ku kinyuranyo kigitego kimwe gusa kuko Aston Villa yari yamaze kwishyura ibitego bine muri 5 yatsinzwe mu mikino yombi.
Naho Kuri Signal Iduna Park na ho byari ihangana rikomeye ryasize FC Barcelona ikomeza muri kimwe cya 2 ifite ikinyuranyo k’ibitego bibiri mu mikino yombi bahuyemo na Borussia Dortmund kuko ari ibitego 5 kuri 3.
Kuri uyu wa 16 imikino yo kwishura irakomeza aho Real Madrid yahambirijwe ibitego 3 ku busa mu mukino ubanza, iraza kwakira Arsenal ku mukino wo kwishyura, abasesengura umupira w’amaguru bakavuga ko uraza kuba umukino uryoshye nk’uko babonye imikino imaze kurangira.
Ni bwo kandi ikipe ya Intel Milan iri bwakire Bayern München dore ko yari yanayitsindiye mu rugo ibitego bibiri kuri kimwe mu mukino ubanza.
