Umugore wo muri Alaska uherutse guca agahigo ko kuba umugore wa mbere ufite umunwa munini ku isi, yatangaje ko gahunda ari kongera gushyiraho akandi gahigo gakuraho ako yashyizeho.
Tariki 08 Mata ni bwo byemejwe ko umunya-Alaska witwa Marie Pearl Zellmer Robinson yaciye agahigo ko kuba ariwe mugore ufite umunwa munini ku isi ndetse ashyirwa muri Guiness World Records, igitabo cyandikwo abakoze uduhigo tutakozwe n’abandi ku isi.
Marie Robinson abasha gushyira mu kanwa ikintu gifite umubyimba wa inches 2.98, bivuze ko ari santimetero zirenga 7. Uyu mugore kandi yashyizeho aka gahigo akuyeho aka Samantha Ramsdell we washyize mu kanwa ikintu gifite umubyimba wa inches 2.56, bivuze ko ari santimetero 6.5.Yagize ati: ”Naje kumenya ko hari agahigo kashyizweho n’umugore mu 2021 ko kugira umunwa munini, ubwo narebaga amashusho ye nabonye ko nange nshobora kubikora.
Nafashe inote y’idorari ifite inches 2.5 ari nako gahigo kariho nsanga irajya mu kanwa nta kibazo. Singaragara nk’aho ntasanzwe.
Ngaragara nk’ufite urwasaya ruto. Ariko iyo ntangiye gufungura umunwa ibintu bihinduka byihuse.”Mu kubasha gupima umunwa we neza, Robinson yasuye umuganga w’amenyo mu mujyi wa Ketchikan muri Alaska aho yabashije gutanga ifoto na raporo z’umuganga zigaragaza ko koko iminwa ye ifitemo umwanya hagati ushobora kugera kuri inches 2.98Uyu mugore yahamagariye abandi bagore batekereza ko bashobora gukuraho agahigo ke kuba bakwigaragaza, ndetse avuga ko yizeye ku mu gihe kiri imbere aka gahigo yashyizeho azakikuriraho we ubwe.
Usibye kuba Robinson afite aka gahigo mu bagore, mu bagabo aka gahigo gafitwe n’umunyamerika Isaac Johnson we ufite umunwa ugera kuri inches 4.014 (santimetero 10.196).Reba amashusho agaragaza Marie Pearl Robinson.