U Rwanda rwakiriye icyiciro cya 21 cy’impunzi n’abimukira 137 baturutse muri Libya, mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu. Barimo 81 bo muri Sudani, 21 bo muri Ethiopia, 21 bo muri Sudani y’Epfo na 14 bo muri Eritrea.
Ni ibikubiye mu masezerano u Rwanda, Ishami rya Loni ryita ku Mpunzi, HCR n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe byasinyanye, azwi nka ‘Emergency Transit Mechanism, ETM’.
ETM ni gahunda ya HCR igamije gushakira impunzi ziba zaraheze muri Libya, aho zaba by’agateganyo mu gihe zigishakirwa uburyo burambye zafashwamo.
Guverinoma y’u Rwanda, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR) n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) byashyizeho inkambi y’agateganyo ya Gashora bakirirwamo mbere yo koherezwa mu bindi bihugu.



