igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Umuyobozi Mukuru wungirije wa RSSB Louise Kayonga yavuze ko ibigo nderabuzima n’amavuriro y’ibanze bigiye kujya bihabwa amafaranga y’imiti mbere
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Umuyobozi Mukuru wungirije wa RSSB Louise Kayonga yavuze ko ibigo nderabuzima n’amavuriro y’ibanze bigiye kujya bihabwa amafaranga y’imiti mbere
AMAKURU

Umuyobozi Mukuru wungirije wa RSSB Louise Kayonga yavuze ko ibigo nderabuzima n’amavuriro y’ibanze bigiye kujya bihabwa amafaranga y’imiti mbere

IYAKAREMYE FERDINAND
Last updated: May 7, 2025 4:38 pm
IYAKAREMYE FERDINAND
Share
SHARE

Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB), rwatangaje ko rugiye gutangiza uburyo bwo guha amavuriro y’ibanze n’ibigo nderabuzima amafaranga azwi nka ‘Capitation’ bakajya bayakoresha mu kugura imiti n’ibindi nkenerwa bikazatuma nta muturage wongera kubura imiti kubera ko batishyuwe.

Byatangajwe ku wa 6 Gicurasi 2025 ubwo Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ifatanyije n’Urwego rw’Ubwiteganyirize batangizaga uburyo bushya bwo kwishyura Mituweli hashingiwe ku makuru ari muri Sisiteme Imibereho yasimbuye ibyiciro by’Ubudehe.

Ubusanzwe Amavuriro y’ibanze, ibigo nderabuzima n’ibitaro hirya no hino mu gihugu bitanga serivise z’ubuvuzi bikazohereza ibyangombwa byose kuri RSSB kugira ngo yishyure ikiguzi cy’abakoresha ubwisungane mu kwivuza.

Hari n’amavuriro y’ibanze amwe yarafunze imiryango nyuma avuga ko yabuze amafaranga yo gukomeza imirimo.

Umuyobozi Mukuru wungirije wa RSSB, Louise Kayonga, yavuze ko bagiye gutangiza uburyo bwo gutanga amafaranga azwi nka ‘Capitation’ aho aya mavuriro y’ibanze ndetse n’ibigo nderabuzima bizajya bihabwa amafaranga yo kugura imiti mbere, RSSB isigare igenzura uko yakoreshejwe.

Ati “Hari amavugurura mu buryo bwo kwishyura ibigo nderabuzima n’amavuriro y’ibanze ateganyijwe ku buryo bazajya babona amafaranga vuba cyane ibizwi nka Capitation, bibafashe mu kugura imiti n’ibindi bikoresho bikenerwa mu buvuzi hakiri kare, iyo gahunda izatangirira mu Ntara y’Iburasirazuba mbere y’uko igezwa mu bindi bice.’’

Kayonga yavuze ko nibabona ubu buryo butanze umusaruro bizakomereza n’ahandi hose mu gihugu.

Ubu buryo bwo kwishyura amavuriro buzatangira tariki ya 1 Nyakanga 2025 ubwo umwaka wa 2025/2026 wa mituweli uzaba utangiye, bikazakorerwa mu mavuriro yose y’ibanze bakorana ndetse n’ibigo nderabuzima byose.

Kuva muri Nyakanga biteganyijwe ko umuntu uzaba wivuza akoresheje mituweli azabona indi miti irimo imiti ya kanseri, insimburangingo n’inyunganirangingo n’indi miti myinshi yongewemo itari isanzwe itangwa.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Urukiko rw’Ikirenga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika rwemereye Trump kubuza abihinduje igitsina kwinjira mu gisirikare
Next Article Job Opportunity: Director General – Lead Rwanda’s Flagship Smallholder-Owned Tea Factory (Mulindi Factory Company)
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Dore impamvu ikomeye itera abantu benshi guhita bashaka gusinzira iyo bamaze kurya
May 11, 2025
Papa Leo XIV yasabye ihagarikwa ry’intambara mu Isi
May 11, 2025
AFC/M23 yerekanye abarwanyi ba FDLR, Wazalendo na FARDC yafashe bahungabanya umutekano w’umujyi wa Goma
May 11, 2025
Rurageretse hagati ya Sean “Diddy” Combs na Cassie bakundanye
May 11, 2025
Yeguye atamaze umunsi ku mwanya w’umujyanama w’igihugu mu by’umutekano kubera amafoto y’ubwambure
May 11, 2025

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Imirwano ikaze hagati ya M23 na FARDC yongeye kubura mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo

Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 29 Mata 2025, imirwano ikomeye irimo gukoresha intwaro ziremereye yadutse mu bice bitandukanye by’intara…

3 Min Read
AMAKURUUBUZIMA

Icyorezo cya Ebola cyarangiye burundu muri Uganda

Uganda yatangaje ko icyorezo cya Ebola cyarangiye, nyuma yo gukora igenzura ry’iminsi 40.Minisiteri y’Ubuzima, ibinyujije ku rukuta rwayo rwa X,…

1 Min Read
AMAKURU

Abaturage ba Shingiro bateje imvururu kuri Gitifu ubwo yageragezaga gusenya inzu yubatswe ahagenewe ubuhinzi

Ku wa Kane tariki ya 7 Gicurasi 2025, mu murenge wa Shingiro, Akarere ka Musanze, habaye imvururu ubwo abaturage bahutazaga…

1 Min Read
AMAKURUPOLITIKE

Bidasubirwaho hemejwe umuhuza w’u Rwanda na RDC

Inteko Rusange y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) yahahe Perezida wa Togo, Faure Essozimna Gnassingbé, inshingano zo kuba umuhuza w’u…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?