APR FC yatsinze Marines FC ibitego 3-0 mu mukino w’umunsi wa 26 wa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere, itsinda ryatumye igaruka ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo
Uyu mukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium ku mugoroba wo ku wa Gatatu, tariki ya 7 Gicurasi 2025. APR FC yinjiriye mu mukino isabwa intsinzi kugira ngo yisubize umwanya wa mbere, mu gihe Marines FC na yo yarwanaga no kwikura mu kaga ko kumanuka.
Nubwo umukino watangiye ku muvuduko ucumbagira, APR FC yigaragaje nk’ikipe ikomeye ibasha kugenzura umupira, nubwo igihe kinini yakiniraga mu gice cyayo.
Ku munota wa 18, rutahizamu Denis Omedi yafunguye amazamu ku mupira w’imiterekano, aho umunyezamu wa Marines, Irambona Vally, yananiwe kuwugeraho.
Marines FC ntiyacitse intege kuko yahise igaruka isatira, ariko uburyo butandukanye yabonye ntibwabyaye umusaruro. Ku munota wa 45, APR FC yatsinze igitego cya kabiri cyinjijwe na Djibril Ouattara wacenze abakinnyi babiri, aroba umunyezamu maze yongerera ikipe ye amahirwe yo kwegukana intsinzi.
Igice cya mbere cyarangiye APR FC iyoboye n’ibitego 2-0.
Mu gice cya kabiri, Marines yakoze impinduka eshatu mu rwego rwo kongera imbaraga mu kibuga, ariko ntibyabahiriye.
Ku munota wa 67, Denis Omedi yatsinze igitego cya gatatu cya APR FC, anuzuza ibitego bibiri muri uyu mukino, nyuma yo gutsindisha umutwe ku mupira wa koruneri yatewe na Niyibizi Ramadhan.
Nubwo APR FC yakomeje gusatira, igitego cya kane ntiyagikozeho nubwo Victor Mbaoma yari abihwereje, ariko umupira awuteye ujya hanze.
Umukino warangiye APR FC itsinze Marines FC ibitego 3-0, yisubiza umwanya wa mbere n’amanota 55, irusha abiri Rayon Sports ya kabiri, yo ifite umukino w’ikirarane izakina na Rutsiro FC ku wa Kane.


