igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: APR FC Yanyagiye Marines FC 3-0, Yisubiza Umwanya wa Mbere muri Shampiyona
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > IMIKINO > APR FC Yanyagiye Marines FC 3-0, Yisubiza Umwanya wa Mbere muri Shampiyona
IMIKINO

APR FC Yanyagiye Marines FC 3-0, Yisubiza Umwanya wa Mbere muri Shampiyona

Fisto HAKIZIMANA
Last updated: May 7, 2025 11:01 pm
Fisto HAKIZIMANA
Share
SHARE

APR FC yatsinze Marines FC ibitego 3-0 mu mukino w’umunsi wa 26 wa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere, itsinda ryatumye igaruka ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo

Uyu mukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium ku mugoroba wo ku wa Gatatu, tariki ya 7 Gicurasi 2025. APR FC yinjiriye mu mukino isabwa intsinzi kugira ngo yisubize umwanya wa mbere, mu gihe Marines FC na yo yarwanaga no kwikura mu kaga ko kumanuka.

Nubwo umukino watangiye ku muvuduko ucumbagira, APR FC yigaragaje nk’ikipe ikomeye ibasha kugenzura umupira, nubwo igihe kinini yakiniraga mu gice cyayo.

Ku munota wa 18, rutahizamu Denis Omedi yafunguye amazamu ku mupira w’imiterekano, aho umunyezamu wa Marines, Irambona Vally, yananiwe kuwugeraho.

Marines FC ntiyacitse intege kuko yahise igaruka isatira, ariko uburyo butandukanye yabonye ntibwabyaye umusaruro. Ku munota wa 45, APR FC yatsinze igitego cya kabiri cyinjijwe na Djibril Ouattara wacenze abakinnyi babiri, aroba umunyezamu maze yongerera ikipe ye amahirwe yo kwegukana intsinzi.

Igice cya mbere cyarangiye APR FC iyoboye n’ibitego 2-0.

Mu gice cya kabiri, Marines yakoze impinduka eshatu mu rwego rwo kongera imbaraga mu kibuga, ariko ntibyabahiriye.

Ku munota wa 67, Denis Omedi yatsinze igitego cya gatatu cya APR FC, anuzuza ibitego bibiri muri uyu mukino, nyuma yo gutsindisha umutwe ku mupira wa koruneri yatewe na Niyibizi Ramadhan.

Nubwo APR FC yakomeje gusatira, igitego cya kane ntiyagikozeho nubwo Victor Mbaoma yari abihwereje, ariko umupira awuteye ujya hanze.

Umukino warangiye APR FC itsinze Marines FC ibitego 3-0, yisubiza umwanya wa mbere n’amanota 55, irusha abiri Rayon Sports ya kabiri, yo ifite umukino w’ikirarane izakina na Rutsiro FC ku wa Kane.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Umuhanzi Yago Pon Dat n’umukunzi we Teta Christa bibarutse imfura y’umuhungu
Next Article Paris Saint -Germain F.C isanze Intel Milan ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ishaka gusenya ishyaka PPRD rya Joseph Kabila
May 8, 2025
Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo Félix Antoine Tshisekedi yakiriye intumwa y’umuhuza Perezida Gnassingbé
May 8, 2025
Umugaba Mukuru wa RDF, Gen. Mubarakh Muganga, mu Ruzinduko rw’Iminsi Itatu mu Bugereki
May 8, 2025
Ingabo z’u Buhinde zakajije umutekano mu bice byo ku mupaka nyuma yo kurasa muri Pakistan na Kashmir
May 8, 2025
Mu muhango wo gutora Papa ku munsi wa kabiri: Abakaridinari bananiwe kumvikana uba Papa
May 8, 2025

You Might Also Like

AMAKURUIMIKINO

Arsène Wenger asanga Manchester United cyangwa Tottenham Hotspur zidakwiye kuzakina UEFA Champions League kuko zitwaye nabi muri Premier League

Uwahoze ari Umutoza wa Arsenal kuri ubu ushinzwe Iterambere rya Ruhago muri FIFA, Arsène Wenger, ntiyifuza ko Manchester United cyangwa…

2 Min Read
AMAKURUIMIKINOMU MAHANGA

Twitege iki ku mukino wa ½  cya UEFA Champions League?

Kuri uyu wa kabiri taliki 29 Mata 2025, ku isaha ya Saa 21:00 Kuri Sitade ya Emirates mu mujyi wa…

2 Min Read
AMAKURUIMIKINOMU MAHANGA

EUROPA LEAGUE: Man U iteye intambwe ya mbere igana ku mukino wa nyuma

Mu mukino ubanza wa ½ k’irangiza mu irushanwa rya UEFA Europa League ikipe ya Athletic Club de Bilbao yo mu…

1 Min Read
AMAKURUIMIKINOMU MAHANGA

Arsenal ntiwayituma cyangwa ni Premier Legue itoroshye?

Kuwa 2 Taliki 08 Mata ni bwo Ikipe ya Arsenal yakinaga irushanwa rya UEFA Champions League aho yakiriye Ikipe Real…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?