Umugaba Mukuru w’ingabo z’igihugu cya Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, na mugenzi we w’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, bongeye gushimangira ubufatanye bukomeye bw’ibihugu byabo mu rwego rwa gisirikare
Abajenerali bombi basangiye ifunguro rya nimugoroba muri Hoteli Lake Victoria Serena muri Kigo, aho Gen Kainerugaba yashimye umubano w’ingabo umaze igihe kinini hagati ya Uganda n’u Rwanda.
Yashimiye ubufatanye burambye ubuyobozi bwa Perezida Yoweri Museveni na Perezida Paul Kagame bafitanye na bo hagati yabo nk’abakuru b’ibihugu
Gen Kainerugaba yagize ati: “Uganda n’u Rwanda ntabwo bihana imbibi gusa, ahubwo biri mu cyerekezo kimwe cy’amahoro, umutekano n’iterambere mu karere.”
Yashimangiye akamaro ko kwizerana n’ubufatanye mu gukemura ibibazo by’umutekano mu karere.
Gen Muganga, wari muri Uganda gutanga gutanga amasomo ya gisirikare muri UPDF i Kimaka, muri Jinja, yashimye cyane iki gihugu uko cyamwakiriye.
Yagize ati: “Muri Uganda mpafata nko murugo ha Kabiri”
Yongeyeho ko kugaruka i Kimaka byari urukumbuzi rukomeye ndetse bisobanuye byinshi kuko ari ho yatangiriye imirimo ya gisirikale.
Ni igkorwa kitabiriwe n’abayobozi bakuru bashinzwe umutekano muri Uganda barimo Komanda w’ingabo zirwanira ku butaka Lt Gen Kayanja Muhanga, umugenzuzi mukuru wa polisi Abbas Byakagaba, n’abasirikare bakuru bo muri UPDF, abapolisi ba Uganda, ndetse n’ikigo gishizwe amagereza muri Uganda. Gen Muganga yari aherekejwe na Brig Gen Ronald Rwivanga wo mu ngabo z’u Rwanda.
Impade zombi ziyemeje kurushaho kunoza ubufatanye bwa gisirikare mu kubungabunga amahoro, kurwanya iterabwoba, amahugurwa, no guhana amakuru, basobanura ko ubufatanye bwabo ari umusingi w’amahoro n’ubufatanye mu karere.
Uru ruzinduko rugaragaza kunoza umubano w’ibihugu byombi, Uganda n’u Rwanda kandi byerekana ko hashyizwemo ingufu mu gushimangira uburyo bwo kurinda umutekano mu karere k’umuryango w’ibihugu by’Afurika y’iburasirazuba n’umuryango w’ubumwe bw’Afurika.

