Papa Leo XIV yasomye Misa ye ya mbere nk’Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi yose, ibera muri Bazilika ya Sainte Marie Majeure, ahazwi nka Sainte Marie Majeure i Roma. Mbere y’uko ayisoma, yanyarukiye gusengera imbere y ishusho ya Bikira Mariya “Salus Populi Romani”, imwe mu nshusho zifite amateka akomeye muri Kiliziya
Nyuma y’iyo Misa, Papa Leo XIV yanageze ku mva ya Papa Francis yasimbuye, aho yongeye gusengera nk’uko yabikoze mbere y’uko atorwa, icyo gihe akiri mu itsinda ry’Abakardinali bari mu gikorwa cyo gutora Papa mushya.
Ubu butumwa bw’isengesho bwabaye igikorwa cy’umuhango gikomeye, kigaragaza ukwicisha bugufi no gushimira Imana ku nshingano zikomeye yahawe zo kuyobora Kiliziya Gatolika ku isi.
Hateganyijwe ko Misa yo kumutura Imana nk’umuyobozi mushya wemewe wa Kiliziya Gatolika, izaba ku wa 18 Gicurasi 2025, saa yine za mu gitondo ku isaha y’i Roma, ikabera ku rubuga rwa Mutagatifu Petero. Iyi Misa izaba itangiriro ry’imirimo ye ku mugaragaro nka Papa.
Ku wa Mbere tariki ya 12 Gicurasi, Papa Leo XIV azagirana ikiganiro n’itangazamakuru mpuzamahanga, naho ku wa 16 Gicurasi, azakira abahagarariye ibihugu byabo i Vatican, abamenyeshe n’ubutumwa bwe nk’umuyobozi mushya.
Nk’uko bisanzwe, Papa aba ari Umuyobozi w’ikirenga wa Leta ya Vatican, akaba n’ushinzwe kuyobora Kiliziya, gukemura ibibazo biyivugwamo no guhagararira inyungu zayo mu ruhando mpuzamahanga.