Mu mukino w’umunsi wa 35 wa La Liga wabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 11 Gicurasi 2025, FC Barcelone yatsinze Real Madrid ibitego 4-3, ikomeza kuyobora urutonde rwa Shampiyona ya Espagne. Uyu mukino wakiniwe ku kibuga Estadi Olímpic Lluís Companys
Real Madrid yafunguye amazamu hakiri kare, ku munota wa 5, ubwo Kylian Mbappé yatsindaga penaliti. Uyu rutahizamu yongeye gutsinda igitego cya kabiri ku munota wa 15, igira ibitego bibiri muri uyu mukino, ibyatumye iyi ikipe iyobora n’ubwo FC Barcelone yari yamaze gutsinda igitego kimwe.
FC Barcelone yahise yishyura vuba ubwo Eric Garcia ku munota wa 19, ku mupira yahawe na Ferran Torres nyuma ya koruneri. Iki gitego cyatumye Barcelone igira icyizere, itangira gusatira cyane, ikoresha amakosa ya ba myugariro ba Real Madrid.
Lamine Yamal yatsindiye FC Barcelone igitego cya kabiri ku munota wa 32, hanyuma Raphinha atsinda icya gatatu nyuma y’iminota ibiri gusa, ku mupira mwiza yari ahawe na Pedri. Ku munota wa 45 mbere y’uko igice cya mbere kirangira, Raphinha yongeye gutsinda igitego cya kane, biturutse kumakosa ya Lucas Vázquez watakaje umupira imbere y’izamu rye.
Igice cya kabiri cyatangiye abatoza bombi bakoze impinduka. Carlo Ancelotti wa Real Madrid yinjije Brahim Díaz na Luka Modrić, mu gihe Hansi Flick wa FC Barcelone yazanye Andreas Christensen na Alejandro Balde.
Real Madrid yaje kubona igitego cya gatatu ku munota wa 70, cyatsinzwe na Kylian Mbappé ku mupira mwiza yahawe na Vinícius Júnior, aba atsindiye ikipe ye hat-trick. Icyo gitego cyabaye nacyo cya nyuma, umukino urangira ari 4-3.
Barcelone yatsinze uyu mukino wa kane yikurikiranya, ikomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona n’amanota 82, ikarusha Real Madrid amanota irusha amanota arindwi. Hasigaye imikino itatu gusa ngo shampiyona irangire.