Ibiro bya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika biri mu biganiro n’Ubwami bwa Qatar ku bijyanye no kwakira indege yo gutwara perezida izwi nka Air Force One.
Qatar yahakanye iby’uko iyo ndege yaba ari impano nk’uko Trump aherutse kubitangaza, ariko yemeza ko ibihugu byombi biri mu biganiro byo kohereza i Washington iyo ndege yakwifashishwa by’agateganyo.
CBS News yatangaje ko iyo ndege izanashyirwa mu nzu ndangamurage ya Trump ikazajya yifashishwa mu gice kigaragaza uko ubutegetsi bwe bwari bumeze.
Umuyobozi Ushinzwe ibijyanye n’itangazamakuru muri Ambasade ya Qatar muri Amerika, Ali Al-Ansari, yavuze ko ibyo biganiro bikomeje hagati ya za minisiteri z’ingabo z’ibihugu byombi.
Ati “Biracyasuzumwa mu bijyanye n’amategeko ndetse nta cyemezo kirafatwa.”
Amakuru avuga ko iyo ndege itazahita ikoreshwa ahubwo izabanza kugira ibyo yongerwamo no kwemezwa n’inzego z’umutekano.
Ku wa 11 Gicurasi 2025, Trump yagaragageje ko iyo ndege izaba ari impano ndetse azayihabwa nta kiguzi atanze.
Ati “Ikintu cy’uko Minisiteri y’Ingabo igiye guhabwa impano y’indege ya 747 igasimbura Air Force One imaze imyaka 40, tukayikoresha by’agateganyo, kinyuze mu mucyo. Ariko Aba-Democrates basaze ngo bashaka ko twishyura akayabo.”
Ubusanzwe Amerika ikoresha indege za Boeing 747-200B, mu ngendo za perezida, ariko ziba zitandukanye n’izisanzwe kuko ziba zarashyizwemo ibindi bintu bijyanye n’ibyo Perezida akenera, nk’itumanaho, ibiro, n’ibindi bishobora kumufasha gukomeza akazi ke ari mu ndege kabone n’iyo yamaramo igihe kirekire, kandi mu buryo burindiwe umutekano.
Ni indege zatangiye gukoreshwa mu 1990. Indege za Air Force One zikoreshwa n’abaperezida batandukanye.
Bivugwa ko iyo Qatar ishaka gutanga ari Boeing 747-8, yakozwe mu buryo bugezweho ku buryo ifatwa nk’ibiro bya Perezida bigenda mu kirere.
Uruganda rwa Boeing ni rwo rufite isoko ryo gukora indege zikoreshwa n’Ibiro bya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ariko mu minsi ishize Trump yavuze ko urwo ruganda rumara igihe kinini rutaratanga iyo rwasabwe.
Ubutegetsi bwe bwavuze ko bwasabye Boeing gukora indege ebyiri z’umwihariko zo mu bwoko bwa 747-8, ubwo yari ku butegetsi muri manda ya mbere, ariko Boeing yagaragaje ko izo ndege zitaboneka mbere ya 2027 cyangwa 2028.
Muri Gashyantare 2025 Trump yagize ati “Oya, ntabwo nishimiye Boeing. Ifata igihe kirekire ngo ikore ibintu. Urumva hashize igihe kinini tugiranye amasezerano.”
Qatar imenyerewe gutanga indege z’umwihariko ndetse zihenze ku bindi bihugu harimo n’iyo yahaye Turikiya mu 2018.