Amakipe abiri akomeye mu Rwanda, Kiyovu Sports FC na AS Kigali FC, ari mu bihano byashyizweho n’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’umupira w’amaguru (FIFA) kubera ibibazo by’imyenda bifitanye n’abakozi babo ba kera.
Ayo makipe ntabwo yemerewe kwandikisha abakinnyi bashya kugeza mu mpeshyi ya 2026, keretse nibaramuka bishyuye cyangwa se bagashyikirana n’abo babereyemo amadeni.
FIFA isanzwe isohora urutonde rw’amakipe afite ibihano nk’ibi, bivuye ku kutubahiriza amategeko cyangwa kutishyura abakozi bayo. Muri urwo rutonde ruheruka, AS Kigali yagaragajwe nk’itemerewe kongera kwandikisha abakinnyi kuva tariki ya 7 Gashyantare 2025, keretse ibanze gukemura ibibazo by’abayireze.
Bayingana Innocent, ushinzwe ibikorwa bya buri munsi muri AS Kigali, yabwiye itangazamakuru ko atari azi iby’ibi bihano.
Ku rundi ruhande, Kiyovu Sports FC imaze umwaka mu bihano nk’ibi, ariko iravuga ko yamaze kwishyura igice kinini cy’amadeni. Minani Hemed, umuvugizi wayo, yavuze ko basigaje amafaranga make kandi biteguye kuyishyura bitarenze iyi mpeshyi. Yagize ati:
“Abakinnyi twari dufitiye amadeni menshi twarabishyuye. Ubu hasigaye bake kandi amafaranga make. Dutegereje ko ibi bihano bikurwaho mu mpeshyi.”
Perezida wa Kiyovu Sports, Nkurunziza David, yavuze ko ikipe isigaje imyenda igera kuri miliyoni 45 Frw, avuye kuri miliyoni 136 Frw, bisobanuye ko bamaze kwishyura ⅔ by’amadeni yose.
Mu gihe AS Kigali iri ku mwanya wa gatatu muri Shampiyona n’amanota 44, Kiyovu Sports yo yavuye ku mwanya wa nyuma ubu iri ku mwanya wa cyenda n’amanota 34, bigaragaza ko hari intambwe zatewe nubwo ibibazo by’ubukungu bikiyisonga.