Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 13 Gicurasi 2025, Ambasaderi mushya w’u Rwanda muri Seychelles, Gen. Patrick Nyamvumba, yashyikirije Perezida w’iki gihugu, Wavel Ramkalawan, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda
Nyuma y’iki gikorwa cy’iyemezwa ku mugaragaro, Gen. Nyamvumba yagiranye ibiganiro na Perezida Ramkalawan bigamije gushimangira umubano n’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Seychelles. Aba bayobozi bombi bagarutse ku buryo ibihugu byombi byakomeza gukorana mu nzego zitandukanye zitanga inyungu ku mpande zombi.
U Rwanda na Seychelles bisanganywe amateka y’ubufatanye amaze igihe, aho kuva mu mwaka wa 2013 byasinye amasezerano y’ubutwererane mu nzego zirimo ubukerarugendo, uburezi, ikoranabuhanga, ubuhinzi, ishoramari n’itumanaho. Mu 2018, amasezerano mashya yashyizweho umukono ajyanye n’ubwikorezi bwo mu kirere.
Mu ruzinduko Perezida Paul Kagame n’Umufasha we bagiriye muri Seychelles muri Kamena 2023, ibihugu byombi byasinyanye andi masezerano arimo ubufatanye mu by’umutekano, igisirikare, ubuzima, ubuhinzi n’iyubahirizwa ry’amategeko. Icyo gihe kandi, byemeranyije gukuriraho Visa abaturage babyo, bikarushaho koroshya ubuhahirane n’ubwisanzure mu ngendo.
Ingabo z’u Rwanda n’iza Seychelles zikomeje ubufatanye mu nzego zirimo kurinda umutekano wo mu mazi, kurwanya iterabwoba, gusangira amakuru no gutanga amahugurwa