Ni umusore uri mu kigero k’imyaka 22 wo mu Karere ka Rutsiro ukekwaho kwica se umubyara amukubise umuhembezo mu mutwe, maze afatirwa mu Mujyi wa Kigali ahazwi nka Nyabugogo ubwo yageragezaga gutoroka.
Mu ijoro rya tariki 14 rishyira iya 15 Gicurasi 2025, mu masaha ya saa 3h00’ z’ijoro, ni bwo ubu bwicanyi bwabaga mu Murenge wa Musasa, Akagari ka Gisiza ho mu Mudugudu wa Gihinga mu Karere ka Rutsiro .
Ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru IGIHE dukesha iyi nkuru Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musasa, Bisengimana Janvier yemeje ko uyu musore yagerageje gutoroka maze afatirwa Nyabugogo.
Yagize ati “Yakubise anakomeretsa Se umubyara w’imyaka 64, aho barwaniye mu kabari kabo bapimiragamo inzoga, amukomeretsa mu mutwe bikomeye yahise yoherezwa mu bitaro bya Murunda ariko biba iby’ubusa kuko yapfuye ubwo bari bagiye kumwohereza mu bitaro bya Kigali CHUK, yahise atoroka ariko ku bufatanye n’inzego afatirwa muri Kigali (Nyabugogo).”
inzego zitandukanye z’umutekano n’izubuyobozi ntizihwema gusaba abaturage gukumira icyaha kitaraba, bagatangira amakuru ku gihe ubuyobozi bugakurikirana hakiri kare, bitarabyara urupfunkuko uyu Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musasa, Bisengimana Janvier yabigarutseho.