Rurangiranwa mu muziki ku Isi Chris Brown yatawe muri yombi ubwo yari mu mujyi wa Manchester mu Gihugu cy’u Bwongereza, azira icyaha yahakoreye mu 2023 cyo gukubita icupa umuntu ubwo yari mu kabyiniro.
Chris Brown yatawe muri yombi kuri hoteli yitwa The Lowry yari acumbitsemo mu mujyi wa Manchester, mu gitondo cyo kuri uyu wa 15 Gicurasi 2025.
Polisi yo muri uyu mujyi yatangaje ko yamenye ko uyu muhanzi yahageze ku gicamunsi cya taliki 14 Gicurasi 2025, ubwo yari yaje mu ndege yihariye (Private Jet).
Chris Brown yahise ajyanwa kubazwa ku byerekeye icyaha akurikiranyweho cyo gukubita no gukomeretsa yakoreye muri uyu mujyi ku itariki 19 Gashyantare 2023 ubwo yari mu kabyiniro, dore ko yarezwe na Abraham Diaw usanzwe ukora akazi ko gutunganya indirimbo.
Ashija Chris Brown ko yamukubitiye mu kabyiniro, aho yamukubise icupa ku mutwe inshuro ziri hagati y’eshatu n’enye ndetse ahita akomereka bikomeye.
Nyuma Abraham Diaw yatanze ikifuzo cye mu rukiko cy’uko uyu muhanzi yamwishyura amafaranga y’indishyi y’akababaro angana na miliyoni 16 z’amadoralii ya Amerika.
Uku gutabwa muri yombi kwa Chris Brown guhuriranye n’uko habura ibyumweru bitatu gusa ngo atangire ibitaramo bizenguruka Isi ari kwitegura.