igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Gatsibo: Bane bafashwe bazira kwiba no kubaga Ingurube z’abaturage
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Gatsibo: Bane bafashwe bazira kwiba no kubaga Ingurube z’abaturage
AMAKURU

Gatsibo: Bane bafashwe bazira kwiba no kubaga Ingurube z’abaturage

Fisto HAKIZIMANA
Last updated: May 16, 2025 9:11 am
Fisto HAKIZIMANA
Share
SHARE

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Gatsibo yataye muri yombi abantu bane bakurikiranyweho kwiba ingurube z’abaturage, bamwe bakazibaga bakajya kugurisha inyama mu buryo bunyuranyije n’amategeko

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Rugembe, Akagari ka Taba, mu Murenge wa Muhura, aho kuri uyu wa Kane tariki ya 15 Gicurasi 2025, aba bantu bafashwe nyuma yo kwiba ingurube enye. Polisi ivuga ko babafashe bamaze kubaga ebyiri muri zo, bagiye kugurisha inyama zazo.

Abafashwe barimo umugabo w’imyaka 45, umugore w’imyaka 46, umusore w’imyaka 19, n’undi musore w’imyaka 25 wari umumotari, akaba ari nawe watwaraga itwara aya matungo.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Superintendent of Police (SP) Twizeyimana Hamduni, yavuze ko gufatwa kw’aba bantu kwaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage, abasaba gukomeza kugira uruhare mu kurwanya ubujura.

Yagize ati: “Abaturage bakwiriye kugira uruhare mu gukumira no kurwanya ubujura bw’imitungo yabo birinda gutanga icyuho cyo kwibwa. Buri wese akwiye kumva ko afite inshingano zo kurinda ibye n’iby’abandi.”

SP Twizeyimana yibukije ko ubujura budashobora kwihanganirwa, kandi ko ababigira umwuga bazajya bafatwa bagakurikiranwa n’amategeko. Yanagarutse ku kibazo cy’abacuruza inyama zitazwi inkomoko, avuga ko ari icyaha, asaba abaturage gutanga amakuru ku bakora ibi bikorwa.

Ubu aba bafashwe bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Muhura hamwe na moto bifashishaga mu gukwirakwiza ayo matungo yibwe.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Chris Brown yafunzwe
Next Article Massad Boulos yavuze ko Amerika yarangije gutegura umushinga w’amasezerano y’amahoro hagati ya RDC n’u Rwanda
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Uwaguze Man United akomeje guhomba bikomeye
May 16, 2025
Abapolisi 833 Barangije Amahugurwa yo Kurwanya Iterabwoba i Mayange
May 16, 2025
Chris Brown agiye Gufungwa iminsi 30 y’agateganyo
May 16, 2025
Emery Bayisenge yasezeranye imbere y’amategeko
May 16, 2025
Umusirikare wishe bagenzi be batatu yakatiwe igihano cy’urupfu
Kinshasa: Igihano cy’urupfu ku musirikare wishe bagenzi be batatu
May 16, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Million 4 ku kiraro i Nyagatare hagarajwe uko zakoreshejwe

Nyuma y’uko ku mbuga nkoranyambaga hagaragajwe ugushidikanya ku ngego y’imari ivugwa ko yakoreshejwe, bubaka ikiraro ya millione enye mu karere…

1 Min Read
AMAKURU

Perezid William Ruto yahaye imbabazi umuntu wamuteye urukweto mu mutwe ubwo yariho ageza ijambo ku baturage

Perezida wa Kenya William Ruto yahaye imbabazi umuntu wamuteye urukweto mu mutwe ubwo yariho ageza ijambo ku baturage bo mugace…

1 Min Read
AMAKURU

Umuhanzi yampano yasohoye indirimbo yise Kwibuka 31, ijyanye n’ibihe byo kwibuka ku nshuro ya 31 jenoside yakorewe abatutsi mu 1994

U Rwanda n'isi yose bari kwibuka ku nshuro ya 31 Jenocide yakorewe abatutsi mu 1994. Icyumweru cyo kwibuka kigatangira taliki…

1 Min Read
AMAKURU

Bobi Wine agiye kwiyamamariza kuba Perezida ndetse anashinja abo mu Burengerazuba bw’Isi guceceka nyamara Abanya-Uganda bababazwa

Umunya-Uganda utavuga rumwe n’ubutegetsi, Robert Kyagulanyi (Bobi Wine), yashimangiye ko na we ari mu baziyamamariza kuyobora Uganda mu matora y’Umukuru…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?