Mazimpaka François w’imyaka 42, wari umucuruzi w’inzoga, yatawe muri yombi nyuma yo gukekwaho gukubita inyundo mu mutwe umuturanyi we wari n’umukiliya we, Muhaturukundo Eliab, bapfa inzoga yitwa indege igura 300 Frw yangaga kwishyura.
Byabaye mu masaha y’umugoroba ku wa 15 Gicurasi 2025, mu Mudugudu wa Gahondo, Akagari ka Sazange, mu Murenge wa Kinazi.
Ababonye iby’aya mahano, bavuze ko ubwo Muhaturukundo yari ari mu kabari ka Mazimpaka yanze kwishyura icupa rimwe ry’indege batumvikanagaho, maze bikurura imvururu barabitonganira.
Ibi byaje kuviramo Mazimpaka umujinya, ahita ajya kuzana inyundo iwe rugo kuko ari hafi y’aho, ayikubita Muhaturukundo mu mutwe aramunegekaza, ava amaraso menshi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinazi, Nkubana Vianney, yabwiye IGIHE ko “Yamukubise inyundo aramubabaza cyane, uwakubiswe ahita ajyanwa ku Bitaro bya Kabutare, nyuma igikomere kiramuhitana, arapfa.”
Gitifu Nkubana yakomeje avuga ko uwakoze urwo rugomo yahise atabwa muri yombi, ubu akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rusatira, mu gihe iperereza rigikomeje.
IGIHE yamenye kandi amakuru ko uyu Mazimpaka François yari amaze igihe kitanageze ku mezi atandatu ageze muri aka gace, aho yageze aturutse mu Karere ka Nyamagabe, Umurenge wa Buruhukiro, akaba kandi ngo yari amaze igihe kitari kirekire afunguwe azira ibyaha by’urugomo.