Umuherwe Sir Jim Ratcliffe kuva yagura ikipe ya Manchester United, amaze guhomba hafi ¼ cy’umutungo kuko umutungo we dore ko wavuye miliyari 31 z’amadorali ya Amerika ukagera kuri miliyari 22$ mu mezi kingana n’amezi 12 yonyine amaze muri iyi kipe.
Sir Jim Ratcliffe yageze muri iyi kipe mu mpera za 2023 ayiguzemo imigabane ingana na 25% bingana na miliyoni 1,25£, anegurirwa ibikorwa by’umupira w’amaguru ikindi gice gisigarana abaherwe mu muryango wa Glazer
Iyi kipe yamaze kuba iciro ry’imigani kubera gutsindirwa aho yabereye igihangange yari iyitezweho kuzahuka ikongera gusubirana igitinyiro yahoranye ndetse no kwegukana ibikombe bitandukanye, gusa ntiyagize icyo ihindukaho.
Mu byahagurukije Sir Jim Ratcliffe agashora amafaranga ye ku giti cye muri iyi kipe harimo kuba yarabonaga ikipe umusaruro haha mu kiuga no hanze yacyo ugerwa ku mashyi.
Nyuma y’uko urutonde rw’abaherwe 1000 batunze agatubutse mu Bwongereza rwakozwe na Sunday Times rushyizwe hanze, Sir Jim Ratcliffe, yagaragayeho ariko umutungo we waragabanyutseho ¼ mu mezi 12 yonyine. Bivuze ko umuherwe Sir Jim wari ufite miliyari $31 mu mezi 12 ashize, yavuyeho agera kuri miliyari 22,5$. Uyu muherwe wari ku mwanya wa kane ubu ari ku mwanya wa karindwi.
Manchester United yari ifite igitinyiro ku Isi, yari ifite agahigo ko kwegukana Shampiyona y’u Bwongereza inshuro 20, ubu kamaze gukurwaho na Liverpool yayegukanye uyu mwaka n’imikino y’ayo itararangira. Ubu nari umugabo Man U ntigikanga amakipe haba amato n’amakuru kuko kubera gutsinwa umusubirizo uyu mwaka w’imikio 2024/2025 uri kugana ku musozo iyi kipe iri ku mwanya wa 16 gusa yageze ku mukino wa nyuma wa EUROPA League aho izacakirana na Tottenham Spurs kuwa 21 Gicurasi 2025.