igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Mu Rwanda hagiye kumurikwa ibikoresho bya girikare bijyanye biri mu bigezweho
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Mu Rwanda hagiye kumurikwa ibikoresho bya girikare bijyanye biri mu bigezweho
AMAKURU

Mu Rwanda hagiye kumurikwa ibikoresho bya girikare bijyanye biri mu bigezweho

Fisto HAKIZIMANA
Last updated: May 17, 2025 11:19 am
Fisto HAKIZIMANA
Share
SHARE

Mu Rwanda hagiye kubera inama mpuzamahanga izamurikirwamo ibikoresho bigezweho bya gisirikare n’ikoranabuhanga mu rwego rwo guteza imbere umutekano

Ku itariki ya 19 n’iya 20 Gicurasi 2025, u Rwanda ruzakira inama mpuzamahanga izahuza impuguke n’abayobozi batandukanye baturutse mu bihugu birenga 60, igamije kungurana ibitekerezo ku birebana n’umutekano. Iyo nama izwi nka International Security Conference on Africa (ISCA), izabera i Kigali, ikazaba n’umwanya wo kwerekana ibikoresho bya gisirikare bigezweho n’udushya tw’ikoranabuhanga mu rwego rwo guteza imbere umutekano.

Lt Gen (Rtd) Frank Mushyo Kamanzi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa ISCA, yatangaje ko iyi nama izaba urubuga rwo gusangira ibisubizo ku bibazo bikibangamiye umutekano muri Afurika. Yagize ati: “Hazabaho n’imurikabikorwa rigaragaza ibikoresho bigezweho bya gisirikare nk’indege zidatwarwa n’abapilote (drones), imodoka z’umutekano n’ibindi bikoresho byakozwe n’ibigo byo mu Rwanda ndetse n’ibyo ku Isi hose.”

Iyi nama kandi izibanda ku ngingo zirebana n’ibibazo nk’iterabwoba, ibyaha bikorerwa ku ikoranabuhanga, ibyaha byambukiranya imipaka, n’ahazaza h’ubutumwa bw’amahoro muri Afurika haba ubuyobowe na Loni, Afurika Yunze Ubumwe, cyangwa ubuhuza ibihugu ku giti cyabyo.

Lt Gen (Rtd) Kamanzi yanenze uko itangazamakuru rimwe na rimwe rigaragaza isura ya Afurika mu buryo butari bwo, avuga ko bidindiza uburyo Afurika yakagombye kwiyubaka no guharanira umutekano wayo. Yagize ati: “Iyo itangazamakuru n’imbuga zitandukanye zitwerekana uko tutari, bitwicira amahirwe yo kwigaragaza uko dukwiriye ku rwego mpuzamahanga.”

Hazaganirwa kandi ku ngamba zo guteza imbere ibikorwaremezo bifasha mu mutekano, ikoreshwa ry’ikoranabuhanga no guhangana n’ingaruka zaryo, n’uruhare rw’amavugurura ari gukorwa ku rwego rwa Afurika mu guteza imbere umutekano.

Kugeza ubu, u Rwanda imbere mu bihugu bifite uruhare runini mu butumwa bw’amahoro ku Isi, kimwe na Ghana, Maroc, Ethiopia na Tanzania. Ubufatanye bukomeje gushyigikirwa n’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ndetse n’Akanama ka Loni, aho hateganyijwe ko Loni izajya itera inkunga 75% y’ibikorwa bigamije kugarura amahoro igihe byateguwe na AU.

Abahanga bemeza ko Afurika izakomeza kugira ijambo rikomeye mu ruhando mpuzamahanga, kuko mu mwaka wa 2050, umuntu umwe muri bane ku Isi azaba ari Umunyafurika. Ibi bikiyongeraho umutungo kamere w’uyu mugabane, kuko 30% by’amabuye y’agaciro yo ku Isi aboneka muri Afurika.

Iyi nama ya ISCA ije kunganira izindi nama nk’iyabereye muri Ethiopia yitwa Tana High-Level Forum yatangiye mu 2012 n’iy’i Sénégal izwi nka Dakar International Forum on Peace and Security, yatangiye mu 2013. Uru ni urundi rugero rw’uko u Rwanda rukomeje gufata iya mbere mu guteza imbere umutekano n’imiyoborere myiza, binashimangirwa n’ubushakashatsi bw’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), bwagaragaje ko umutekano n’ituze by’abaturage byashyizwe imbere n’amanota ya 93.82%.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Intwaro karabutaka yitwa Shitani 2 iteye ubwoba uburengerazuba bw’isi
Next Article ”Abanyarwanda nta byinshi dufite ngo dutete” Perezida Kagame
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Igitero cya drone y’igisirikare cy’u Burusiya cyahitanye abantu icyenda bari mu modoka, abandi barindwi barakomereka
May 17, 2025
Nyamasheke: Umukecuru w’imyaka 63 warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yishwe n’abagizi ba nabi bamutemye
May 17, 2025
Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kiri guhigisha uruhindu umusirikare mukuru watorokanye amafaranga
May 17, 2025
Umukino Bugesera yari imaze gutsindamo Rayon Sports wahagaze kubera imvururu z’abafana ba Rayon Sports
May 17, 2025
Sheilah Gashumba yavuze ko kwita ‘Mama’ umukobwa se aheruka kurongora bitazashoboka
May 17, 2025

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGA

Perezida Ndayishimiye yagaragaye ahetse umusaraba mu mihango y’Uwa Gatanu Mutagatifu

Perezida w’u Burundi, Nyakubahwa Évariste Ndayishimiye, yongeye kugaragara yitabiriye ibikorwa by’idini bya Kiliziya Gatolika mu rwego rwo kwizihiza Uwa Gatanu…

2 Min Read
AMAKURU

Leta y’u Rwanda yagize icyo ivuga ku ngabo za SADC zatangiye gutaha zirunyuzemo

Leta y’u Rwanda yemeje ko ingabo z’umuryango w’ubukungu w’ibihugu byo mu majyepfo ya Afurika (SADC), zari zoherejwe mu burasirazuba bwa…

4 Min Read
AMAKURUUBUZIMA

Muhanga: Impanuka y’ikirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro yahitanye Umugabo

Impanuka y’ikirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro yahitanye Mukeshimana Damascène w’imyaka 24 y’amavuko. Iyi mpanuka y’ikirombe yishe Mukeshimana Damascène yabereye mu Mudugudu…

1 Min Read
AMAKURU

Ahmed al-Sharaa agiye kugirira uruzinduko rwe rwa mbere ku Mugabane w’u Burayi aho agiye guhura na Perezida Emmanuel Macron

Umuyobozi mushya w’inzibacyuho wa Syria, Ahmed al-Sharaa, agiye kugirira uruzinduko rwa mbere ku Mugabane w’u Burayi, aho azahura na Perezida…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?