igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Umukino Bugesera yari imaze gutsindamo Rayon Sports wahagaze kubera imvururu z’abafana ba Rayon Sports
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Umukino Bugesera yari imaze gutsindamo Rayon Sports wahagaze kubera imvururu z’abafana ba Rayon Sports
AMAKURUIMIKINO

Umukino Bugesera yari imaze gutsindamo Rayon Sports wahagaze kubera imvururu z’abafana ba Rayon Sports

NSHUTIYIMANA Cyprien
Last updated: May 17, 2025 6:56 pm
NSHUTIYIMANA Cyprien
Share
SHARE

Mu mukino w’umunsi wa 28 wa Shampiyona, Ikipe ya Bugesera yari yakiriye Rayon Sports ku kibuga cya Bugesera maze ikipe ya Rayon Sports bateza imvururu umukino urahagarikwa.

Abafana ba Rayon Sports bari ku musozi bateye amabuye mu kibuga, byatumye umusifuzi wo ku ruhande ahunga. Umukino wahagaze, Bugesera yari ifite ibitego 2 ku busa bwa Rayon Sports.

Perezida wa Rayon Sports Twagirayezu Thadee yagerageje guhosha imvururu ariko biba iby’ubusa, Aho abafana ba Rayon Sports basakuzaga bagira bati ” turabirambiwe , turabirambiwe.”

Aba-Rayon bavuga ko hari aho umusifuzi yagomba gutanga penaliti ku ikosa ryakorewe Abbedy mu rubuga rw’amahina rwa Bugesera. Ahubwo abakinnyi ba Bugesera bahise bakina bihuta birangira bakoreweho ikosa umuaifuzi atanga Penaliti.

Nyuma yo guterwa penaliti na Bugesera ikavamo igitego cya kabiri cyayo abafana ba Rayon Sports bakomeje gutera amacupa mu kibuga, Komiseri w’umukino ahisemo gusubika umupira.

Komiseri w’umukino Munyemana Hudu yahisemo ko umukino uhagarikwa kubera impamvu z’umutekano ku kibuga.

Umukino usubitswe ku munota wa 55 w’umukino hakaba hategerejwe umwanzuro uraza gufatwa n’ubuyobozi bureberera shampiyona y’u Rwanda.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Sheilah Gashumba yavuze ko kwita ‘Mama’ umukobwa se aheruka kurongora bitazashoboka
Next Article Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kiri guhigisha uruhindu umusirikare mukuru watorokanye amafaranga
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

FERWAFA yagize icyo ivuga ku mvururu zabere kuri stade ya Bugesera, ku mukino wari wahuje Rayon Sport na Bugesera FC
May 18, 2025
Ubushakashatsi bushya bwerekanye ko gusinzira amasaha menshi bigira ingaruka mbi ku mikorere y’ubwonko
May 18, 2025
HoodyBaby asanze Chris Brown mu buroko dore ko bari mu kirego kimwe
May 18, 2025
Accountant at supreme court (SC) :Deadline: May 23, 2025
May 17, 2025
Abantu 23 biciwe mu gitero k’iterabwoba muri Nigeria
May 17, 2025

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGAUBUKUNGU

JAGUAR LAND ROVER Yahagaritse kohereza ibicuruzwa muri America USA

Uruganda rukora imodoka mu bwongereza Jaguar Land Rover rwatangaje ko rugiye guhagarika kohereza imodoka muri Leta z’unze ubumwe za America…

1 Min Read
AMAKURU

Igitero cya drone y’igisirikare cy’u Burusiya cyahitanye abantu icyenda bari mu modoka, abandi barindwi barakomereka

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, mu mujyi wa Bilopillia mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Ukraine, hagabwe igitero cya drone…

1 Min Read
AMAKURUIMIKINO

Emery Bayisenge yasezeranye imbere y’amategeko

Myugariro wakiniye amakipe arimo APR FC ndetse n'Ikipe y'Igihugu Amavubi kuri ubu akaba ari umukinnyi wa Gasogi United, Bayisenge Emery,…

1 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

U Bushinwa bwohereje abandi bantu batatu mu isanzure binyuze mu mushinga wa Shenzhou-20

Ku wa Kane, tariki ya 24 Mata 2025, Ikigo cy’Igihugu cy’u Bushinwa gishinzwe iby’isanzure (CNSA) cyohereje abandi bantu batatu mu…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?