igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Trump agiye kugirana ikiganiro na Putin kuri telefone
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Trump agiye kugirana ikiganiro na Putin kuri telefone
AMAKURU

Trump agiye kugirana ikiganiro na Putin kuri telefone

IYAKAREMYE FERDINAND
Last updated: May 18, 2025 10:16 am
IYAKAREMYE FERDINAND
Share
SHARE

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko azagirana ikiganiro kuri telefone na Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, aho bazaganira ku guhagarika intambara muri Ukraine n’ibijyanye n’ubucuruzi.

Ku wa 17 Gicurasi 2025, Perezida Trump akoresheje urubuga yashinze rwa Truth Socials, yatangaje ko iki kiganiro cyo kuri telephone kizaba ku wa 19 Gicurasi 2025.

Trump yavuze ko yizeye ko uwo munsi uzaba uw’umusaruro, ndetse ko amasezerano yo guhagarika intambara ashobora kugerwaho.

Uyu mukuru w’igihugu kandi yakomeje avuga ko namara kuganira na Putin, ateganya kuganira na Volodymyr Zelensky wa Ukraine, ndetse n’abandi bayobozi b’ibihugu biri mu muryango wa NATO.

Ibijyanye n’iki kiganiro cya Trump na Putin, byemejwe kandi n’Umuvugizi w’ibiro bya Perezida w’u Burusiya, Dmitry Peskov, wavuze ko bari gutegura iki kiganiro, gusa yirinda gutangaza byinshi bizagarukwaho.

Ibi biganiro bigeye kuba mu gihe Trump yari aherutse gutangaza ko afite umubano mwiza na Putin, kandi yiteguye guhura na we igihe cyose byashoboka.

Ni mu gihe intumwa za Ukraine n’u Burusiya ziherutse guhurira i Istanbul muri Turikiya, aho impande zombi zemeranyije guhererekanya imfungwa 1000 kuri buri ruhande, no gukomeza ibiganiro nibamara gutegura imishinga y’amasezerano yo guhagarika intambara.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Sergey Lavrov, na we aherutse kuganira n’Umunyamabanga wa Leta ya Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga, Marco Rubio, bagaruka ku byavugiwe i Istanbul.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Ubwato bw’igisirikare cya Mexique bwagonze ikiraro i New York hapfa abantu babiri
Next Article ”Ntacyo umusifuzi yakoze kitari cyo” – Perezida wa Bugesera FC
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Umukobwa mugahinda kenshi cyane yasabye umuyobozi w’intara ko yamufasha akarongorwa
May 18, 2025
Umuvugizi wa Minisiteri w’Ububanyi n’Amahanganga y’u Burusiya yavuze ko mu gihe Ukraine izaba yimye amatwi abo muri OTAN intambara izahita irangira
May 18, 2025
Papa Léon XIV yimitswe ku mugaragaro
May 18, 2025
Umubyeyi yajyanye inkoko esheshatu ashaka kwishyura amafaranga y’ishuri y’abuzukuru be babiri
May 18, 2025
Mexique: Ubwato bwa gisirikare bwakoze impanuka yahitanye 2 abandi 19 barakomereka
May 18, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Nyanza: Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi abantu bane banze gutanga amakuru y’ahari imibiri y’abishwe muri Jenoside

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi abantu bane bakurikiranyweho icyaha cyo kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye…

2 Min Read
AMAKURU

Ubwato bw’igisirikare cya Mexique bwagonze ikiraro i New York hapfa abantu babiri

Umuyobozi w’Umujyi wa New York, Eric Adams, yatangaje ko byibuze abantu babiri bapfuye, abandi bagera kuri 22 bakomerekera mu mpanuka…

1 Min Read
AMAKURU

Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO) yatangaje ko igiye kugabanya 1/2 cy’abakozi bayo

Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO) Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus, yatangaje ko hagiye kubaho igabanywa mu bakozi b’uwo…

2 Min Read
Riek Machar wa Sudan y'Epfo yatawe muri yombi.
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Riek Machar yatawe muri yombi

Visi-Perezida wa Sudan y'Epfo Riek Machar yatawe muri yombi n'inzego z'umutekano z'iki gihugu. Itabwa muri yombi ry’uyu mugabo ryemejwe na…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?