Ku wa Gatandatu tariki ya 17 Gicurasi 2025, Bugesera FC yakiriye Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa 28 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere.
Ikipe ya Bugesera yari imbere n’ibitego 2-0, ariko umukino wahagaritswe ugeze ku munota wa 57, nyuma y’imvururu zatejwe n’abafana ba Rayon Sports batishimiye ibyemezo by’umusifuzi Ngaboyisonga Patrick.
Raporo yatanzwe na Munyemana Hudu wari Komiseri w’uwo mukino, yashimangiye ko n’ubwo habayeho imvururu, umusifuzi yayoboye umukino neza, agaragaza ubunyamwuga n’ubunararibonye. Mu magambo ye, yagize ati:
“Umusifuzi Patrick yitwaye neza cyane muri uyu mukino, afata ibyemezo byiza bitewe n’uko umukino wagendaga.”
Muri iyo raporo, Hudu yagarutse ku byabaye mu minota ya nyuma umukino hagarikwa hari ku munota wa 53, rutahizamu wa Rayon Sports, Abeddy, yagonganye n’umukinnyi wa Bugesera FC mu buryo busanzwe, umusifuzi agasaba ko umukino ukomeza. Nyuma y’iyo minota, Hakim Bugingo wa Rayon Sports yakoreye ikosa umukinnyi wa Bugesera, bituma hatangwa penaliti, igikorwa Munyemana yemeje ko cyari gikwiye.
Yasoje raporo ashimira umusifuzi Ngaboyisonga, avuga ko ari umwe mu bo kwizerwa, bityo asaba ko yazakomeza guhabwa indi mikino.
Nyuma y’ibi byabaye i Bugesera, FERWAFA yasohoye itangazo ryamagana imvururu zagaragaye kuri uwo mukino, rivuga ko imyitwarire nk’iyo idakwiriye mu mupira w’amaguru.
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, nawe yagize icyo atangaza ku byabaye. Yibukije ko ibikorwa nk’ibyo bitemewe kandi bihanishwa ibihano. Yagize ati:
“Twibutsa abakunzi ba ruhago n’Abanyarwanda bose ko imyitwarire nk’iriya itemewe kandi ihanwa n’amategeko.”
Yongeyeho ko ibirebana n’uko umukino wagenze bizacukumburwa n’inzego zibifitiye ububasha muri FERWAFA na Rwanda Premier League.
Rayon Sports, nyuma yo gutsindwa uwo mukino, yahise itakaza umwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona. Ubu iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 59, inyuma ya APR FC ifite 61.