Abantu 2 bapfuye abandi 19 barakomereka mu mpanuka y’Ubwato bw’Ingabo zirwanira mu mazi za Mexique bwagonze ikiraro cya Brooklyn i New York muri Leta Zunze ubumwe za Amerika.
Kuri iki Cyumweru Adams Eric, Umuyobozi w’Umujyi wa New York, yahamije ko ubu bwato bwakoze impanuka burimo abantu 277, babiri muri 19 kuri ubu bararembye cyane.
Ubu bwato bwashase kunyura munsi y’iki kiraro gusa buragonga buhita bwangirika bikomeye nk’u Amashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga abigaragaza.
Abinyujije ku rukuta rwa X Perezida wa Mexique Claudia Sheinbaum, yavuze ko ababajwe bikomeye n’iyo mpanuka yahitanye ubuzima bw’abantu babiri. Maze ahumuriza imiryango y’ababuze ababo n’abakomeretse ndetse abizeza kubaba hafi mu bihe nk’ibi bitoroshye.
Ati: “Twababajwe n’urupfu rw’abasirikare babiri. Duhumurije abasigaye twizeza ubufasha imiryango yabo.”
Ibisobanuro Ingabo zirwanira mu mazi za Mexique zatanze ni uko ubwato Cuauhtemoc, bwakoze impanuka buri gutangirwamo amasomo n’imyotozo ku banyeshuri gusa ibi byabaye budasohoje ubutumwa bwari burimo.
