Ntibandetse Claver, umusaza w’imyaka 73 wari uzwi ku izina rya Gikoroto uturuka mu Mudugudu wa Mpuzamahanga, Akagari ka Mpinga, Umurenge wa Gikundamvura mu Karere ka Rusizi, yiciwe mu nzu ye ku buryo bw’agahomamunwa,basanze yapfuye akaswe ijosi ndetse yananogowemo amaso.
Polisi yahise ifata abantu 8 bakekwaho uruhare muri urwo rupfu, barimo umugore we wa mbere, abana be ndetse n’abaturanyi.Amakuru atangwa n’abaturanyi yemeza ko Ntibandetse yari amaze imyaka itandatu atandukanye n’umugore we wa mbere witwa Ntabugi Adèle, w’imyaka 75, bari barasezeranye imbere y’amategeko. Uyu mugore ngo yari yarigeze kumushinja ko ashaka kumwica ngo azane undi mugore, bitewe n’imitungo bari bafitanye.
Nyuma yo gutandukana na Ntabugi, Ntibandetse yagiye kwibana mu nzu y’undi muturanyi wamuhaye akazi gato. Aho yibaniye, yagerageje gushaka undi mugore ariko nti byamuhiriye, uyu nawe aramuta amushinja imikorere idahwitse mu rugo.
Mu mwaka umwe wari ushize, Ntibandetse yari asigaye aba wenyine mu nzu, akabaho atungwa no kwenga urwagwa bita indakamirwa, arugurisha mu tubari cyangwa akarucururiza iwe aho icupa yarigurishaga 1,000 Frw.
Umwe mu baturanyi be yatangaje ko ku wa Gatandatu tariki ya 17 Gicurasi, ubwo byamenyekanaga ko yitabye Imana, hari abari bamusuye baje kugura urwagwa bakarunywa bakagenda. Nyuma y’ijoro, bakeka ko abicanyi binjiye nijoro bakamwicira mu ruganiriro, aho umurambo we wabonywe mu gitondo wakaswe ijosi, hananogowemo amaso, iruhande hasangwa umupanga.
Ibyo byamenyekanye ubwo umugabo wari waramuhaye shitingi yoherezaga abahungu be bakajya kuyizana basanze yapfuye bahise babimenyesha umuturanyi bahuye ku muhanda, na we ahamagara Mutwarasibo w’umudugudu.
Mutwarasibo hamwe n’abandi baturage bageze mu rugo, bakingura basanga umuryango w’inyuma wakingishijwe icyuma. Bageze mu ruganiriro, babona umurambo wa Ntibandetse warambaraye mu ruganiriro.
Inzego z’umutekano zahageze zihita zanzura ko urwagwa rwari rugihari rugomba kumenwa kuko hashoboraga kuba harashyizwemo uburozi. RIB yahise ifata abantu 8 barimo umugore we wa mbere, umuhungu we, umukobwa we ndetse na Mutwarasibo n’abandi baturanyi bane, barimo n’abo bari baje gutirura shitingi.
Abaturage bo muri ako kagari baganirijwe n’ubuyobozi hamwe n’inzego z’umutekano, basabwa kujya bamenyesha ubuyobozi ibyerekeranye amakimbirane y’imiryango ku gihe no gutanga amakuru ku gihe kugira ngo habeho gukumira ibyaha nk’ibi bitwara ubuzima bw’abantu.
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel, yemeje aya makuru avuga ko umurambo wajyanywe ku Bitaro bya Gihundwe kugira ngo ukorerwe isuzuma, anasaba abaturage kwirinda ibikorwa byose byatuma umuntu yamburwa ubuzima.