Sam Karenzi, Umunyamakuru wa SK FM, arasaba Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) gutumizaho Kakoza Nkuriza Charles uzwi nka (KNC) umunyamakuru wa Radio/TV1 akaba na Perezida wa Gasogi United agatanga ibisobanuro ku mpamvu yagereranyije abanyamakuru ba siporo n’abakoze Jenoside mu 1994.
Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 19 Gicurasi 2025 ubwo Sam Karenzi yari mu kiganiro Urukiko rw’Ikirenga cya SK FM yagarutse ku magambo ya KNC, wavuze ko imvururu zabaye ku mukino wa Bugesera FC na Rayon Sports mu mpera z’icyumweru, byatewe n’uko “ibyabaye mbere y’uyu mukino ntaho bitandukaniye n’ibya [Léon] Mugesera.”
Karenzi yavuze ko KNC ari umunyamakuru nk’abandi bose, ndetse atari umuyobozi wabo banyamakuru kandi niba anafite radiyo, hari n’abandi bazifite, atari we gusa.
Ati “Niba koko abantu bose barebwa n’amategeko, KNC akwiye kuba uwa mbere witaba RIB agasobanura uburyo abanyamakuru ba siporo ashobora kubafata akabagereranya n’abajenosideri.”
Karenzi yakomeje avuga ko nubwo atari umuvugizi w’abanyamakuru b’imikino, gusa kugira icyo abivugaho abifitiye uburenganzira, asaba Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru ba Siporo mu Rwanda (AJSPOR) kwamagana bivuye inyuma ibyavuzwe na KNC.
Yagize ati “AJSPOR, hakwiye itangazo ryanyu ryamagana ibi bintu. Ntabwo dukeneye ko abatwumva, abumva amaradiyo, abumva ibiganiro bya siporo, Abanyarwanda, badushyira mu gatebo kamwe n’abakoze Jenoside. Ntibikwiye na gatoya.Ntabwo KNC ari we ufite uburenganzira wenyine ku bitekerezo by’itangazamakuru rya siporo, cyane ko nta kigaragaza ko ibitekerezo bye ari byo bitabogamye. Ntabwo ari we wera muri iyi siporo ku buryo wavuga ngo akwiye kuwuha umurongo. Ntabwo KNC ari we ukunda igihugu kurusha twese Abanyarwanda.”
Sam Karenzi yibukije ko KNC, ari we urusha abandi bantu kuvuga ko umupira w’u Rwanda ari umwanda ndetse akanagerageza gukura ikipe ye ya Gasogi United mu marushanwa inshuro nyinshi, no kwibasira abasifuzi rugeretse.