Umuhanzi w’umunya Nigeria ukunzwe n’abatari bake, Stanley Omah Didia, uzwi nka Omah Lay, yakoze impanuka ikomeye y’imodoka.
Iyi mpanuka yabere mu mugi wa Lagos, aho imodoka ebyiri zo mu bwoko bwa Tesla (zikoresha umuriro n’imirasire y’izuba) z’uwo muhanzi, zangirikiye muri iyi mpanuka.
Ibi byatangajwe n’umuhanzi uba mu Bwongereza, witwa Adesope Olajide uzwi nka ‘Shopsydoo’, abinyujije kuri Instagram, ubwo yasangizaga amashusho y’iyo mpanuka agakurikizaho amagambo yo gushima Imana ko Omah Lay agihumeke umwuka w’abazima.
Ni ubutumwa bugira buti: “Imana ishimwe kubwo kurinda ubuzima, Omah Lay wari mu modoka ya Tesla, Imana ishimwe ko ari muzima, tuzagura izindi ebyiri (Tesla) nyuma yo gushyira ahagaragara Alubumu. Dufite inkuru nyinshi zo kubara.”
Amakuru yuzuye ku by’iyi mpanuka ntaramenyekana nk’uko Ikinyamakuru DAILY POST cyabitangaje gusa amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga akerekana izi modoka zangiritse mu buryo bukomeye.
Umuhanzi Omah Lay yamenyekanye mu ndirimbo zitanduakanye nka Godly, Soso, I’m a Mess, Moving, n’izindi zitandukanye.
Kuri ubu kandi hari n’indi ndirimbo ikuzwe n’abatari bake aheruka gukorana na Davido bise “With You.’’

