Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 19 Gicurasi 2025, Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Munyantwali Alphonse, yatangaje ko imyanzuro yafashwe nyuma y’imvururu zabaye ku mukino wa Rayon Sports FC na Bugesera FC, ifite ishingiro kandi ikwiye
Mu kiganiro yagiranye na Televiziyo y’u Rwanda, Munyantwali yavuze ko imyitwarire y’abafana ba Rayon Sports itari ikwiye, ndetse ko nta na kimwe cyabaye mu mukino cyari gikwiye guhinduka impamvu yo guteza imvururu. Uwo mukino wari uwo ku munsi wa 28 wa Shampiyona y’u Rwanda, wabereye i Bugesera, urangira ugaragaramo ubushyamirane bw’abafana ba Rayon Sports batishimiye imisifurire.
Yagize ati: “Ku bwanjye, ku bijyanye n’umutekano, icyo ni igihano cyoroheje. Nta kibazo nabonye ku bitego bya Bugesera FC. Ndetse uko byari kugenda kose, ntabwo byari bikwiye gusubizwa n’ubugizi bwa nabi.”
Munyantwali yanavuze ko hakiri icyuho mu mategeko ya FERWAFA, cyane cyane ku bijyanye n’imyitwarire mibi y’abafana n’abandi banyamuryango b’umupira, ariko ko hari gahunda yo kuyanoza. Yavuze ko hari ibikorwa bitari bisanzwe nk’ugutera amabuye mu kibuga, bitari byaratekerejweho mu mategeko ariko ko ibyo byose bizashyirwamo ingufu.
Yagize ati: “Hari amategeko tutigeze dutekerezaho cyane kuko ibyo bibazo byabonekaga gake. Ariko uko tugenda dutera imbere, tuzayatunganya kugira ngo habeho ibisubizo bifatika ku bibazo bivuka mu kibuga.”
Ku bijyanye n’ibirego bivugwa ku Umunyamabanga wa FERWAFA, Kalisa Adolphe, bashinja ko afitiye isano n’ikipe ya APR FC, Munyantwali yabitangaje nk’akarengane, avuga ko ari imyumvire idafite aho ishingiye.
Yagize ati: “Iyo myumvire ni yo igomba guhinduka. Abantu bagakwiye gushaka ukuri aho kugendera ku bivugwa gusa. Ese igihe APR yatewe mpaga, ntiyari Umunyamabanga wa FERWAFA? Aho ni ho hakwiye gutangirira.”
Munyantwali yasoje ashimangira ko ruswa mu mupira w’u Rwanda itazihanganirwa na gato, ko uwo ari we wese uzafatwa azahanwa bikomeye.
Yagize ati: “Ruswa mu mupira si ikintu tugomba kureberera. Abo tuzafata tuzabahana uko bikwiye.”
Nubwo manda ye irimo kugana ku musozo, Munyantwali yavuze ko ku bijyanye no kongera kwiyamamaza azabitangaza igihe nikigera.
Yasoje ashimangira ko imvururu mu mupira w’amaguru zikwiriye guhanwa by’intangarugero, kuko zangiza isura y’umukino kandi zigatera umutekano muke mu gihugu.