Ingabo ziri butumwa bw’Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (SAMIDRC) zikomeje igikorwa cyo gucyura ibikoresho byabwo, aho ku wa 19 Gicurasi 2025 zacyuye icyiciro cya gatandatu cy’ibikoresho byifashishwaga mu guhangana n’umutwe wa M23
Ibi bikoresho byakomeje koherezwa bisohoka mu gace ka Rugerero mu Karere ka Rubavu, mu masaha ya saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba (18h30’), bikomeza urugendo bigana Musanze no gukomereza i Kigali, mbere yo kwambuka bikerekeza muri Tanzania.
Iki gikorwa gishingiye ku cyemezo cyafashwe ku wa 13 Werurwe 2025 n’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo (SADC), aho hafashwe umwanzuro wo guhagarika ubutumwa bwa SAMIDRC muri Congo.
Kuva tariki ya 29 Mata 2025 ubwo iki gikorwa cyatangiraga, ibikoresho byose bimaze koherezwa mu byiciro bitanu byabanje byagiye binyuzwa mu Rwanda bikomereza muri Tanzania.
Nubwo ibikoresho bigenda, abasirikare bagize ubu butumwa benshi baracyari mu bigo byabo i Goma no mu nkengero za Sake, nk’uko byemejwe n’ubuyobozi bwa SAMIDRC, bwafashe umwanzuro ko ibikoresho ari byo bigomba kubanza gutaha mbere y’uko n’ingabo zose zivanwa muri RDC.