igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Perezida wa Sena ya RDC, Michel Sama Lukonde yasabye Kabila uri mu buhungiro kwitaba
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Perezida wa Sena ya RDC, Michel Sama Lukonde yasabye Kabila uri mu buhungiro kwitaba
AMAKURU

Perezida wa Sena ya RDC, Michel Sama Lukonde yasabye Kabila uri mu buhungiro kwitaba

IYAKAREMYE FERDINAND
Last updated: May 20, 2025 2:39 pm
IYAKAREMYE FERDINAND
Share
SHARE

Joseph Kabila Kabange wabaye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva mu 2001 kugeza mu 2019, yasabwe kwitaba Sena kugira ngo agire icyo avuga ku mugambi wo kumwambura ubudahangarwa.

Perezida wa Sena, Michel Sama Lukonde, yandikiye Kabila ibaruwa ku wa 19 Gicurasi, amumenyesha ko asabwa kwitaba Komisiyo idasanzwe y’Abasenateri ishinzwe gusuzuma iyi dosiye kuri uyu wa 20 Gicurasi 2025.

Yagize ati “Mutumiwe mu nama ya Komisiyo yihariye ishinzwe gusuzuma ubusabe bw’Ubushinjacyaha Bukuru mu Rukiko Rukuru rwa gisirikare burebana no kubambura ubudahangarwa muhabwa n’Itegeko Ishinga Amategeko ndetse n’uburenganzira bwo kubakurikirana, ku wa Kabiri tariki ya 20 Gicurasi 2025, guhera saa tanu z’amanywa, mu cyumba cy’inama mpuzamahanga.”

Muri iki gihe, ntabwo Kabila ari muri RDC. Yahunze mu mpera za 2023, ubwo ubutegetsi bw’iki gihugu bwatangiraga kumwibasira. Muri uyu mwaka, yagaragaye mu bihugu bitandukanye bya Afurika birimo Afurika y’Epfo, Namibia, Zimbabwe na Eswatini.

Ubushinjacyaha bw’igisirikare cya RDC ni bwo bwasabye Sena kwambura Kabila ubudahangarwa nka Senateri uhoraho, kugira ngo butangire bumukurikirane. Bumushinja icyaha cyo kugambanira igihugu, kuba mu mutwe w’ingabo utemewe, ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu.

Ni ibyaha bihuzwa n’uruzinduko Kabila yagiriye mu mujyi wa Goma ugenzurwa na AFC/M23 muri Mata. Leta ya RDC yagaragaje ko uru ruzinduko rushimangira ibimenyetso by’uko ari mu bayobozi b’iri huriro.

Tariki ya 15 Gicurasi, Abasenateri barateranye kugira ngo bafate icyemezo ku busabe bw’Ubushinjacyaha bwa gisirikare, ariko bananirwa kumvikana bitewe n’uko hari abagaragaje ko uwabaye Perezida adakwiye kwamburwa ubudahangarwa hatabanje kuba itora ry’Inteko yose. Bafashe umwanzuro wo gushyiraho Komisiyo yihariye ishinzwe gusuzuma ubu busabe.

Iyi Komisiyo igizwe n’Abasenateri 40 bahagarariye intara zose z’igihugu n’amashyaka yose ari muri Sena. Iyobowe na Christophe Lutundula wabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, akaba umwe mu banyapolitiki bafashe iya mbere mu gushinja Kabila kugambanira igihugu.

Lutundula muri Mata 2024 yagize ati “Yaba ari Kabila cyangwa undi Munye-Congo wese, akwiye kumenya ko kwifatanya na AFC ikorana na M23 ari ubugambanyi. Muri RDC hari itegeko ribuhana. Yaba ari uwabaye Perezida cyangwa undi wese, riramureba.”

Ku wa 19 Gicurasi, iyi Komisiyo yaganiriye n’Umushinjacyaha mu rwego rwa gisirikare, Lieutenant Général Lucien-Rene Likulia Bakumi, ayisobanurira byinshi ku byaha Kabila ashinjwa.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Byinshi wamenya ku ndirimbo ‘Pom Pom’ ya Bruce Melodie na Diamond igiye kujya hanze vuba
Next Article Louise Mushikiwabo yavuze ko ibihugu bya Afurika bigomba kumenya kwihitiramo abafatanyabikorwa babibereye
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Trump yatangaje ko hari Jenoside iri gukorerwa abahinzi b’abazungu muri Afurika Y’Epfo
May 21, 2025
DRC: Uwahoze ari minisitiri w’intebe yakatiwe imyaka 10 akora imirimo y’agahato
May 20, 2025
Nzabahayo uzwi nka ‘Ibya Yesu ni ku murongo’ akurikiranweho icyaha gikomeye
May 20, 2025
Musanze: Urupfu rw’umusore wasanzwe mu isantere yapfuye rwateje urujijo mu baturage
May 20, 2025
Rurageretse hagati ya Muhoozi Kainerugaba na muramu we
May 20, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Perezid William Ruto yahaye imbabazi umuntu wamuteye urukweto mu mutwe ubwo yariho ageza ijambo ku baturage

Perezida wa Kenya William Ruto yahaye imbabazi umuntu wamuteye urukweto mu mutwe ubwo yariho ageza ijambo ku baturage bo mugace…

1 Min Read
AMAKURU

Minisitiri Nduhungirehe yanenze BBC ikomeje gupfobya Jenoside mu mvugo ikoresha

Amb. Olivier Nduhungirehe, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, yanenze igitangazamakuru BBC cyongeye kumvikana gikoresha imvugo ipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu…

2 Min Read
AMAKURUIMYIDAGADURO

Sankara The Premier usobanura filime nawe yasinye amasezerano azanyuza filime ze kuri StarTimes

Mutore Isaac wamenyekanye nka ‘Sankara The Premier’ mu gusobanura filime, yashyize umukono ku masezerano n’ikigo cya StarTimes, azatuma filime asobanura…

1 Min Read
AMAKURU

Ubutumwa bwa RIB muri iki gihe cyo #kwibuka31

Muri iki gihe U rwanda n'isi yose twibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?