Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro n’Intumwa Yihariye y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni muri Repubulika ya Centrafrique akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Ubutumwa bwa Loni bwo kubungabunga amahoro muri iki gihugu, MINUSCA, Ambasaderi Valentine Rugwabiza, wari uherekejwe na Gen Humphrey Nyone.
Abayobozi bombi Perezida Kagame yabakiriye mu biro bye, Village Urugwiro ku wa 20 Gicurasi 2025, bagirana ibiganiro byibanze ku mutekano mu karere n’uruhare rw’u Rwanda mu kugarura amahoro muri Centrafrique.
Ubutumwa bwashyizwe ku rukuta rwa X rw’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu bugaragaza ko “Ibiganiro byabo byibanze ku mutekano mu karere banagaruka ku musanzu w’u Rwanda mu bikorwa byo kugarura amahoro muri Repubulika ya Centrafrique.”
U Rwanda rufite Ingabo muri Centrafrique zirimo ibyiciro bibiri. Hari iziri mu butumwa bwa Loni, Minusca, n’iziriyo bishingiye ku masezerano yasinywe hagati y’ibihugu.
Iziri mu butumwa bwa Loni ni zo zishinzwe kurinda Umukuru w’Igihugu n’ibindi bikorwaremezo bikomeye mu gihugu nk’Ikibuga cy’Indege n’imihanda imwe n’imwe yinjira mu Mujyi wa Bangui iturutse muri Cameroon na Sudani.
Uretse abasirikare, u Rwanda rufite n’abapolisi muri iki gihugu bari mu butumwa bwa Loni, bafite inshingano zikomeye zirimo no kurinda Minisitiri w’Intebe wa Centrafrique.
Ku wa 9 Gurasi 2025, Abapolisi b’u Rwanda 160 bagize itsinda RWAFPU2-10 berekeje mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Centrafrique (MINUSCA) basimbuyeyo bagenzi babo bari bageze mu Rwanda ku wa 8 Gicurasi.
U Rwanda rwatangiye kohereza Ingabo n’Abapolisi mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika ya Centrafrique mu 2014.