Urukiko rushinzwe kurengera Itegeko Nshinga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwakatiye Augustin Matata Ponyo, wahoze ari Minisitiri w’Intebe, igihano cy’imyaka 10 y’imirimo y’agahato nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kunyereza miliyoni 245 z’Amadolari yari agenewe umushinga w’icyanya cy’inganda z’ibikomoka ku buhinzi mu gace ka Bukanga-Lonzo
Uyu mushinga watangijwe mu 2014, wari waragenewe miliyoni 279 z’Amadolari, ariko raporo y’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Ubugenzuzi mu ikoreshwa ry’Imari (IGF) yo mu 2020 yagaragaje ko miliyoni 205 z’ayo mafaranga zanyerejwe. Ubushinjacyaha bwatangaje ko Matata, nk’uwakurikiranye ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga, ari umwe mu babigizemo uruhare runini.
Ku wa 23 Mata 2025, ubushinjacyaha bwashinje Matata kunyereza miliyoni 115 z’Amadolari, busaba ko akatirwa imyaka 20 y’imirimo y’agahato, anabuzwa kujya mu myanya ya Leta mu gihe cy’imyaka 10.
Ku wa 20 Gicurasi 2025, Perezida w’Urukiko, Dieudonné Kamuleta, yatangaje ko mu mafaranga yose yari agenewe umushinga, miliyoni 34 gusa zakoreshejwe uko bikwiye. Yasobanuye ko Matata afatanyije n’umushoramari w’Umudage ukomoka muri Afurika y’Epfo, Christo Grobler, banyereje miliyoni 156, hanyuma Matata afatanyije na Déogratias Mutombo, wahoze ari Guverineri wa Banki Nkuru ya RDC, bakongera kunyereza miliyoni 89 z’Amadolari.
Urukiko rwamukatiye imyaka 5 y’imirimo y’agahato ku bw’inyereza yakoze afatanyije na Grobler, n’indi myaka 5 ku bw’inyereza yakoranye na Mutombo, yose hamwe akazamara mu mirimo y’agahato imyaka 10.
Nubwo Matata yari Senateri, hakunze kuvugwa impaka ku budahangarwa bwe bwashingirwaga ku mwanya wa politiki. Ariko Perezida w’Urukiko yavuze ko kuba yaratangiye gukurikiranwa mbere yo kuba Senateri byahaye urukiko uburenganzira bwo kumuburanisha.