igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Ndi gupfa, ndumva uburibwe bukomeye – Eddie Mutwe
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Ndi gupfa, ndumva uburibwe bukomeye – Eddie Mutwe
AMAKURUMU MAHANGA

Ndi gupfa, ndumva uburibwe bukomeye – Eddie Mutwe

NSHUTIYIMANA Cyprien
Last updated: May 21, 2025 10:04 am
NSHUTIYIMANA Cyprien
Share
SHARE

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri taliki 20 Gicurasi 2025, icyumba cy’urukiko cyari kirimo umutuzo mwinshi ubwo Edward Ssebuufu uzwi cyane ku izina rya Eddie Mutwe, yavugaga ku mibereho mibi yagize igihe yari mu maboko ya gisirikare, atangaza imbere y’urukiko rwisumbuye rwa Masaka ati: “Buri munsi ibinini imiti 12 bigabanye ububabare.”

Mutwe wakoraga nk’umurinzi wa Robert Kyagulanyi, yongeyeho ati: “Ndapfa. Ndumva ububabare bukabije.”

Ati: “Niba bagomba guca amaboko, reka bikorwe ubu kugira ngo mbone amahirwe yo kwivuza kare.”

Mutwe yabitangaje ubwo yagaragaraga ari kumwe na bagenzi be bo mu ishyaka NUP Achileo Kivumbi, Kadhafi Mugumya, na Smart Wakabi, kubera ko bakurikiranyweho icyaha cy’ubujura bukabije.

Mu rubanza rwo kuri uyu wa Kabiri Taliki 21 Gicurasi 2025 iburanisharyaranzwe ituze ryinshi ndetse abaregwa bagejejwe mu rukiko barinzwe cyane. Itsinda ryabo ryemewe n’amategeko, riyobowe n’abavoka bakomeye mu bijyanye n’uburenganzira bwa muntu, Samuel Muyizzi, Benjamin Katana, na George Musisi, basabye ko abakurikiranyweho ibyaha babanza guhabwa abaganga babitaho kuko ngo bamaze igihe bafunzwe bakorerwa n’iyicarubozo.

Nk’uko dosiye ibashinja ibigaragaza, ushinjwa ngo yaba yarakoze ubujura mu myigaragambyo y’akurikiye ishyingurwa ry’uwahoze ari Depite wa Kawempe, Muhammad Ssegirinya ku ya 24 Mata 2025.

Leta ivuga ko uyu aka gatsiko kakoze ibikorw birimo  kwambura umusivili telefoni igendanwa n’amafaranga mu Karere ka Masaka.

Komisiyo ishinzwe uburenganzira bwa muntu muri Uganda (UHRC) mu ntangiriro z’uku kwezi yashyize hanze itangazo risaba kurekura ku mugaragaro Mutwe, kuko gufungwa kwe bidakurikije amategeko, gusa ibi igisirikare cyabiteye utwatsi.

Biteganijwe ko urubanza ruzasubukurwa kuri uyu wa gatatu aho hari bunagaragazwe raporo z’ubuvuzi zigaragaza uko ubuzima bw’ abaregwa buhagaze.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Ibihano bishya ku Burusiya
Next Article Urukuta rwa X ya polisi y’igihugu muri Tanzania rwibwe n’abataramenyekana batangaza ko Samia Suluh yapfuye
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Kevin De Bruyne yasezeye Manchester City mu birori byarannzwe n’amarangamutima, Pep Guardiola araturika ararira
May 21, 2025
Umukinnyi ukiri muto Lamine Yamal agiye guhabwa nimero ya Messi
May 21, 2025
Uganda: Abasivili bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’igisirikare bazajya baburanishwa n’inkiko za gisirikare
May 21, 2025
Abafana ba Manchester United n’aba Tottenham Hotspur bakozanyijeho bararwana mbere y’umukino
May 21, 2025
Nyanza: Abanyeshuri 16 bigaga mu mwaka wa Gatandatu birukanywe mu kigo burundu
May 21, 2025

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGA

Al-Qaeda yemeje ko yakoze mu jisho Perezida wa Burkina Faso Ibrahim Traore

Itsinda ry’ubutasi rya SITE rivuga ko Jama’a Nusrat ul-Islam wa al-Muslimin (JNIM) ivuga ko igitero cyagabwe ku birindiro by’ingabo za…

2 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Kenya: Umugabo wo muri Afurika y’Epfo yasanzwe mu bwogero yapfuye biteza imvururu

Umugabo w’imyaka 68 wo muri Afurika y’Epfo bamusanze yapfiriye mu bwogero bwe, aho bivugwa ko yapfuye ku wa Gatatu, itariki…

1 Min Read
AMAKURUIMYIDAGADURO

Umuhanzi Yago Pon Dat n’umukunzi we Teta Christa bibarutse imfura y’umuhungu

Umuhanzi akaba n’umunyamakuru Nyarwaya Innocent, wamamaye mu muziki ku izina rya Yago Pon Dat, yatangaje inkuru y’ibyishimo y’uko we n’umukunzi…

2 Min Read
AMAKURUIMYIDAGADURO

Uwiyitiriye Kate Bashabe kuri X ahangayikishije nyirubwite

Kate Bashabe ahangayikishijwe n’umuntu atazi ukoresaha urubuga rwa X yahoze ari Twitter umaze iminsi asangiza abamukurikira ubutumwa mu mazina ye.…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?