Leta ya Tanzania yahagaritse by’agateganyo ikoreshwa ry’urubuga nkoranyambaga rwa X (rwahoze ari Twitter) nyuma y’uko konti ya Polisi y’igihugu (Tanpol) yinjiriwe n’abantu bataramenyekana bagatangaza amakuru y’ibihuha avuga ko Perezida Samia Suluhu Hassan yapfuye
Nk’uko byatangajwe n’Urubuga NetBlocks, rukurikirana uko internet ikoreshwa ku isi, ku wa 20 Gicurasi 2025, abaturage benshi bo muri Tanzania bari batakibasha kugera kuri urwo rubuga binyuze ku murongo w’ibigo byose by’itumanaho bikorera muri icyo gihugu.
Abinjiriye konti ya Polisi basize batangaje ubutumwa bunyuranye, burimo n’ubwatangajwe mu buryo bwa ‘Live’, mbere y’uko Leta isubirana ububasha kuri iyo konti.
Mu itangazo ryashyizwe hanze na Tanpol, yemeje ko ayo makuru ari ibinyoma kandi ko nta na rimwe Polisi yatangaza ibintu nk’ibyo biciye ku miyoboro yayo yemewe. Yagize iti:
“Mu gihe dukomeje gushakisha abari inyuma y’ibi bikorwa no gukurikirana ababikwirakwiza, turasaba abaturage kudaha agaciro ayo makuru kandi ntibayakwirakwize. Abazagaragara bayatangaza cyangwa bayasakaza bazafatirwa ibihano bikomeye.”
Birakekwa ko ibyabaye bifitanye isano n’ubutumwa Perezida Samia aherutse gutangaza ku itariki ya 19 Gicurasi 2025, ubwo yanengaga impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu n’abanyamategeko baturutse muri Kenya bari baje gukurikirana urubanza rwa Tundu Lissu, umunyapolitiki utavuga rumwe na Leta, ariko bakaza kwirukanwa.
Perezida Samia yavuze ko hari bamwe mu bo yise “impirimbanyi zigamije inabi” zo mu karere bashaka kwivanga mu miyoborere y’igihugu cye, kandi ashimangira ko Tanzania itazabemerera gukora ibyo bishakiye nk’uko babigenza mu bihugu bakomokamo.