Muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika, Umujyi muto wa Carmel-by-the-Sea, ubu waramamaye kubera ko abawugendamo bose bagomba kubanza gusaba icyemezo gitangwa n’ubuyobozi mu buryo bwemewe n’amategeko, mbere yo kwambara inkweto ndende zirengeje santimetero eshanu (5).
Ku bantu benshi, ayo mabwiriza yatanzwe n’Umujyi wa Carmel-by-the-Sea yumvikana nk’adasanzwe, ariko ni ko kuri abagenda muri uwo Mujyi, bagomba kubanza gusaba no guhabwa icyemezo gitangwa n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Monterey city, ari wo ubarizwamo Carmel-by-the-Sea.
Muri uwo Mujyi, iyo ufite inkweto zifite ‘taro’ irengeje uburebure bwa santimetero eshanu, ntuba wemerewe kuzambara mu ruhame, kuko binyuranyije n’amategeko, keretse ubanje kubisabira uburenganzira.
Icyo cyemezo gitangwa ku buntu, ku buryo ngo abenshi mu basura uwo Mujyi bagisaba nk’urwibutso gusa ko bawusuye, nubwo nta gahunda baba bafite yo kuzambara inkweto ndende mu gihe cyose bazawumaramo.
Impamvu ituma bamwe basaba icyo cyangombwa cyangwa se ‘certificate’, ngo kigaragara neza, cyanditswe mu mazina y’uwagisabye, gisinyweho n’umwe mu bakozi b’Umujyi ubishinzwe.
Iryo tegeko ribuza abantu kwambara inkweto ndende mu ruhame no mu mihanda yose yo mu Mujyi wa Carmel-by-the-Sea, ngo ryatowe mu 1963, ritorwa ahanini hashingiwe ku kuba muri uwo Mujyi harimo ibiti binini, rimwe na rimwe usanga bifite n’imizi iri hejuru ku buryo yatega abantu, bikabateza ibyago mu buryo bworoshye mu gihe baba bambaye inkweto ndende.
Nyuma yo kubona ko umuntu wategwa n’imizi y’ibiti yambaye inkweto ngufi atagira impanuka ikomeye nk’uko byagenda ku muntu wambaye inkweto ndende, byatumye hashyirwaho iryo tegeko ribuza abantu kwambara inkweto ndende mu rwego rwo kwirinda impanuka.
Polisi ntabwo ari yo ishyira mu bikorwa iryo tegeko ridasanzwe, ariko iyo bibayeho ko umuntu agira impanuka akagwa nabi atezwe n’iyo mizi y’ibiti, yambaye izo nkweto ndende, ntabwo aba yemerewe kurega ubuyobozi bw’Umujyi kuko ngo bifatwa nk’aho yizize.
Uretse iryo tegeko ridasanzwe ryo kubuza abantu kwambara inkweto ndende batabanje gusaba icyangombwa, uwo Mujyi wa Carmel-by-the-Sea ngo wari ufite n’irindi tegeko ribuza abantu kurya ‘ice-cream’ ku muhanda, kubera impungenge z’imyanda ishobora gutuma abazirya bagubwa nabi.
Ibyo byose uwo Mujyi wagiye ubikora mu rwego rwo kwirinda kuregwa mu nkiko ku mpamvu zitari ngombwa.