igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Polisi iri guhigisha uruhindu abantu bataramenyekana babitse Perezida wabo Samia Suluhu Hassan ko yitabye Imana
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Polisi iri guhigisha uruhindu abantu bataramenyekana babitse Perezida wabo Samia Suluhu Hassan ko yitabye Imana
AMAKURU

Polisi iri guhigisha uruhindu abantu bataramenyekana babitse Perezida wabo Samia Suluhu Hassan ko yitabye Imana

IYAKAREMYE FERDINAND
Last updated: May 21, 2025 10:26 am
IYAKAREMYE FERDINAND
Share
SHARE

Leta ya Tanzania yahagaritse by’agateganyo urubuga nkoranyambaga rwa X nyuma y’aho konti ya Polisi yinjiriwe n’abataramenyekana, bagatangaza ko Perezida Samia Suluhu Hassan yitabye Imana.

Urubuga Netblocks rwatangaje ko ku wa 20 Gicurasi 2025, abafite internet y’ibigo byose by’itumanaho bikorera muri Tanzania batashoboraga gukoresha urubuga X nyuma y’aho ubu butumwa butangarijwe kuri konti ya Polisi (Tanpol).

Uretse kubika Perezida Samia akiriho, kuri konti ya Tanpol hanatangarije ubundi butumwa burimo ubwatangajwe mu buryo bwa ‘Live’, mbere y’uko Leta iyambura abayinjiriye.

Tanpol yatangaje ko amakuru yanyujijwe kuri konti yayo ya X ari ibinyoma, kandi ko idashobora gutangaza ameze nka yo ibinyujije mu miyoboro y’itumanaho yayo.

Yagize iti “Mu gihe turi gushakisha abateguye n’abakwirakwije aya makuru kugira ngo bafatwe, turasaba abaturage kutayaha agaciro kandi ntibayakwirakwize mu gihe yabageraho. Ingamba zikomeye zizafatirwa abayateguye n’abakomeza kuyakwirakwiza.”

Bikekwa ko ababitse Perezida Samia ari abatishimiye ubutumwa aherutse gutangaza nyuma y’aho impirimbanyi z’uburenganzira bw’ikiremwamuntu n’abanyamategeko bavuye muri Kenya kugira ngo bakurikirane urubanza rw’umunyapolitiki Tundu Lissu birukanywe na Leta ya Tanzania.

Tariki ya 19 Gicurasi, Perezida Samia yatangaje ko hari impirimbanyi zigamije inabi zo mu karere, zishaka kwinjira mu buzima bwite bwa Tanzania, agaragaza ko iguhugu cye kitazabemerera gukora ibyo bishakiye nk’uko babigenza iwabo.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Ibyo wamenya ku umujyi wo muri Amerika aho kwambara inkweto ndende bisabirwa icyemezo
Next Article Rulindo: Abantu 28 baguwe gitumo na polisi bakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

EUROPA LEAGUE: Tottenham Spurs itwaye igikombe ishyira akadomo ku mishinga ya Manchester United
May 22, 2025
Niba ukunda Filime ziteye ubwoba, Dore filime 10 zikunzwe cyane wareba
May 21, 2025
Rayon Sport yatakaje umwanya wa mbere nyuma yo kunanirwa kwishyura Bugesera FC
May 21, 2025
Inkomoko y’insigamugani ‘Habe na Mba’
May 21, 2025
Huawei yashyize hanze mudasobwa idasanzwe
May 21, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Umugabo wo mu Karere ka Burera yafatiwe mu cyuho cyo Kwiba insinga z’asmashanyarazi

Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’abaturage yafashe umugabo ukomoka mu Karere ka Burera, mu Murenge wa Kinyababa, ubwo yari afite insinga…

2 Min Read
AMAKURU

Nigeria: Abagizi ba nabi bitwaje intwaro bagabye igitero cyahitanye abantu banashimuta abaturage benshi

Abagizi ba nabi bitwaje intwaro bagabye igitero cyahitanye abantu ku mudugudu wa Kuru-Kuru mu Karere ka Maru muri Leta ya…

1 Min Read
AMAKURUPOLITIKE

U Rwanda na DRC ntabwo ari nk’ Uburusiya na Ukraine – ibyo u Rwanda rwabeshyuje amahanga.

Ibihugu  by’amahanga by’umwihariko iby’u Burayi, Sena y’u Rwanda yabibeshyuje ku byo gushinja u Rwanda kuba mu ntambara  Repubulika Iharanira Demokarasi…

4 Min Read
AMAKURU

Perezida Paul Kagame yakiriye mu biro bye Umuyobozi wa Croix Rouge ku Isi

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 6 Gicurasi 2025, Perezida Paul Kagame yakiriye mu biro bye Umuyobozi wa…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?