Urukiko rushinzwe kurengera itegeko Nshinga muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo rwahanishije Augustin Matata Ponyo wabaye Minisitiri w’Intebe gukora imirimo y’agahato mu gihe cy’imyaka 10.
Matata Ponyo yahamijwe icyaha cyo kunyereza miliyoni 156.8 z’amadolari ya America na miliyoni 89 z’amadolari ya America afatanyije n’umunya-Africa y’epfo witwa Globler.
Urukiko rwategetse ko Matata Ponyo ubu usanzwe ari umudepite atemerewe kuba yatorwa mu gihe cy’imyaka itanu.
Icyemezo cy’urukiko kivuga ko Matata Ponyo ahita atabwa muri yombi kandi imitungo ye yose iyimukanwa n’itimukanwa igafatirwa.
Abandi bareganwa na Matata Ponyo, Deogratias Mutombo na Christo Grobler bahanishijwe gukora imirimo y’agahato mu gihe cy’imyaka itanu.
Kuri Christo Grobler ukomoka muri Africa y’Epfo urukiko rwanzuye ko ahita yirukanwa ku butaka bwa Congo.
Aba bose bakatiwe nta n’umwe uri ku rukiko. Kuri Matata Ponyo wabaye Minisitiri w’Intebe, ubu akaba ari Depite, Perezida w’Inteko Ishinga amategeko ya Congo, Vital Kamerhe avuga ko urubanza rutakurikije amategeko kuko hari kubanza kwambura Matata Ponyo ubudahangarwa afite.
Matata Ponyo bivugwa ko yanyereje ariya mafaranga yari ayo kubaka ahantu hagezweho hagenewe inganda mu Burasirazuba bw’umujyi wa Kinshasa, mu gace kitwa Bukanga-Lonzo.