igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Nyanza: Abanyeshuri 16 bigaga mu mwaka wa Gatandatu birukanywe mu kigo burundu
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Nyanza: Abanyeshuri 16 bigaga mu mwaka wa Gatandatu birukanywe mu kigo burundu
AMAKURU

Nyanza: Abanyeshuri 16 bigaga mu mwaka wa Gatandatu birukanywe mu kigo burundu

IYAKAREMYE FERDINAND
Last updated: May 21, 2025 10:39 am
IYAKAREMYE FERDINAND
Share
SHARE

Abanyeshuri 16 bigaga mu mwaka wa Gatandatu  ku  ishuri rya Sainte Trinite Nyanza TSS, birukanwe burundu umunsi umwe bashinjwa imyitwarire mibi.

Iri shuri riri mu Murenge wa Kigoma mu karere ka Nyanza, mu Ntara y’Amajyepfo.

Ubuyobozi bw’Ikigo burega aba banyeshuri gusohoka ikigo banyuze ahatemewe, kunywa inzoga bagasinda no kuba batambara imyambaro yishuri.

Abirukanywe burundu ni abahungu 10 ndetse n’abakobwa batandatu.

Jerome Mbiteziyaremye uyubora ishuri rya Sainte Trinite Nyanza TSS yahamirije UMUSEKE ko bariya banyeshuri birukanywe burundu.

Uriya muyobozi w’ishuri yakomeje avuga ko bariya banyeshuri bagiye bihanangirizwa mu bihe bitandukanye, banahabwa ibihano bito bito ariko bakanga guhinduka ku buryo bagiye banatumwa ababyeyi ariko ibyo bahaniwe ntibabihindure.

Nta munyeshuri wabashije kuganiriza umunyamakuru ku bihano bahawe.

Gusa bamwe mu bantu ba hafi n’aba banyeshuri, bavuga ko basa n’abari barigize ibihazi bityo kubirukana byari byaratinze.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Nadine Kayitesi, yatangaje   ko ubuyobozi bw’ishuri rya Sainte Trinite Nyanza TSS bwababwiye ko birukanye abanyeshuri kubera amakosa yo gutoroka ikigo n’ijoro bakajya mu isantiri bakanywa inzoga, bagarutse basimbuka ikigo.

Abanyeshuri 15 birukanwe bemerewe kuza gukora ikizamini cya leta haba icyanditse na ‘Pratique’ ariko batajya mu kigo ngo babemo ahubwo baba hanze yacyo ndetse ntibemerewe kuza kwigira mu kigo.

Mu birukanwe burundu uko ari 16 umwe muri bo we ntiyemerewe gukora ikizamini cya leta kuko we ubuyobozi bw’ishuri bumurega amakosa akomeye arimo no gushaka kurwanya umwarimu no kumumenera tetefoni.

Ibyo byiyongeraho ko yashatse no kumutegera mu nzira ariko hakitabazwa inzego z’umutekano (DASSO).

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article RDC: Matata Ponyo wabaye Minisitiri w’Intebe yakatiwe imyaka 10 y’imirimo y’agahato
Next Article Abafana ba Manchester United n’aba Tottenham Hotspur bakozanyijeho bararwana mbere y’umukino
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Niba ukunda Filime ziteye ubwoba, Dore filime 10 zikunzwe cyane wareba
May 21, 2025
Rayon Sport yatakaje umwanya wa mbere nyuma yo kunanirwa kwishyura Bugesera FC
May 21, 2025
Inkomoko y’insigamugani ‘Habe na Mba’
May 21, 2025
Huawei yashyize hanze mudasobwa idasanzwe
May 21, 2025
U Rwanda na Loni basinye amasezerano y’imyaka itanu agamije guteza imbere igihugu
May 21, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Rubavu: Inkongi y’umuriro yafashe inyubako irashya yose

Inkongi y'umuriro yafashe ikigo cy'amashuri yose irashya irakongoka ibi byabereye ku kigo cya Collège de Gisenyi Inyemeramihigo riherereye mu Murenge…

2 Min Read
AMAKURUPOLITIKE

RDC: Kisangani abaturage basabwe kudatinya M23 kuko nta mbaraga ifite

Perezida w’Inteko y’Intara ya Tshopo, Mattheus Kanga Londimo, yasabye abaturage ba Kisangani kudahungabanywa n’ibihuha bivuga ko M23 iri gukomeza gufata…

1 Min Read
AMAKURUIKORANABUHANGA

Uruganda rwa Apple rugiye gucibwa akayabo ruzira kwamamaza ubutinganyi

Urukiko rwa Moscow rwakiriye ikirego kirega Apple kwamamaza ibyerekeye umuryango w’abaryamana bahuje ibitsina ibishobora gutuma rucibwa akayabo Urukiko rwa Tagansky…

2 Min Read
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Yanze miliyoni 5 z’amadorari bamuhaga ngo arase Prezida Ibrahim Traoré

Ni umwe mu basirikare bashinzwe kurinda Pereizida wa Burkina Faso, Ibrahim Traoré, wiyemereye ko yahawe miliyoni 5$ na bimwe mu…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?