igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Kevin De Bruyne yasezeye Manchester City mu birori byarannzwe n’amarangamutima, Pep Guardiola araturika ararira
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Kevin De Bruyne yasezeye Manchester City mu birori byarannzwe n’amarangamutima, Pep Guardiola araturika ararira
AMAKURUIMIKINO

Kevin De Bruyne yasezeye Manchester City mu birori byarannzwe n’amarangamutima, Pep Guardiola araturika ararira

Fisto HAKIZIMANA
Last updated: May 21, 2025 3:19 pm
Fisto HAKIZIMANA
Share
SHARE

Nyuma yo gutsinda Bournemouth ibitego 3-1 ku wa Kabiri nijoro, umukinnyi wa Manchester City Kevin De Bruyne yasezeye ku buryo bwihariye . Uyu mukinnyi ukomoka mu Bubiligi yasezeye nyuma y’imyaka 10 akinira iyi kipe, mu birori byaranzwe n’amarangamutima menshi aho umutoza Pep Guardiola atashoboye kwifata, agaturika akarira

Ibirori byo gusezera De Bruyne byabereye mu kibuga Etihad Stadium nyuma y’umukino, aho we n’umuryango we basohotse bagana hagati mu kibuga. Muri icyo gihe, insakazamashusho zo kuri stade zanyuzwagaho ubutumwa bw’ishimwe n’ugusezera bwatanzwe n’abahoze bakinana na De Bruyne barimo Vincent Kompany, Sergio Aguero, Riyad Mahrez n’abandi.

Mu ijambo rye, De Bruyne yashimye byimazeyo abafana n’uburyo yamerewe muri Manchester City. Yagize ati:
“Nashakaga gukina n’umutima wanjye wose. Naryohewe na ruhago yanjye kandi nzi neza ko namwe mwanyuzwe. Mwaranshyigikiye mu buryo budasanzwe, binyongerera imbaraga.”

Pep Guardiola, umaze imyaka icyenda akorana na De Bruyne, yavuze ko gusezeranaho na we ari igihombo gikomeye ku ikipe. Yagize ati:
“Twatsindiye ibikombe byinshi hamwe, ariko uburyo asohotsemo n’icyubahiro ahabwa birenze byose. Ni umunsi mubi kuri njye, tuzamukumbura bikomeye.”

Mu rwego rwo kumushimira, ubuyobozi bwa Manchester City bwatangaje ko buzubaka ikibumbano cya Kevin De Bruyne hanze ya Etihad Stadium, ndetse imwe mu mihanda ijya ku irerero ry’iyi kipe yamaze kwitirirwa izina rye.

Mu myaka 10 yamaze muri Manchester City, De Bruyne yakinnye imikino 283, atsinda ibitego 72 anatanga imipira 119 yavuyemo ibitego, aho ari ku mwanya wa kabiri mu mateka ya Premier League mu gutanga imipira yavuyemo ibitego, inyuma ya Ryan Giggs. Yagize uruhare mu kurema uburyo bw’ibitego 843, ndetse atwarana n’iyi kipe ibikombe 16 harimo bitandatu bya Premier League n’igikombe kimwe cya UEFA Champions League.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Umukinnyi ukiri muto Lamine Yamal agiye guhabwa nimero ya Messi
Next Article Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda yitabiriye inama yabereye mu Bubiligi
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Abadiporomate b’uburayi basabye murumuna wa Museveni gukorera ikintu gikomeye Muhoozi wababujije amahwemo
May 22, 2025
Gasabo: Polisi yataye muri yombi abantu batatu harimo ukekwaho gutegera umuntu mu nzira akamutera icyuma
May 22, 2025
Argentine: Abasaza n’abakecuru bakomeje gukomerekera mu myigaragambyo yamagana amafaranga make ya ”Pansiyo” bahabwa
May 22, 2025
Rusizi: Umwarimu arashakishwa n’inzego z’umutekano akekwaho gusambanya umunyeshuri yigisha w’imyaka 15
May 22, 2025
Sénégal: Ingabo zose z’amahanga zihari zigiye kwirukanwa
May 22, 2025

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGA

Wayne Rooney yafashwe anyara ku rukuta i Londres (Reba amafoto)

Wayne Rooney, icyamamare mu mupira w’amaguru wo mu Bwongereza, yafashwe anyara ku rukuta rw’umuhanda i Londres mu ijoro ryo ku…

1 Min Read
AMAKURU

Amavubi U20 y’Abangavu ashobora kwitabira igikombe cy’Isi 2026

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abangavu batarengeje imyaka 20, izwi nka Amavubi U20, yakomeje urugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya…

2 Min Read
AMAKURU

Huye: Imibiri 258 imaze kuboneka mu masambu banyirayo bakekwaho ku bica

Mu murenge wa Ngoma ho mu karere ka Huye mu ntara y'amajyepfo habonetse imibiri 258 mu masambu yabakweho kugira uruhare…

2 Min Read
AMAKURU

Minisitiri Utumatwishima yasabye urubyiruko gushakisha bagenzi barwo batize kugira ngo rubigishe amateka ya Jenoside

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Utumatwishima Jean-Népo Abdallah, yasabye urubyiruko rwagize amahirwe yo kwiga no gusobanukirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?