igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda yitabiriye inama yabereye mu Bubiligi
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda yitabiriye inama yabereye mu Bubiligi
AMAKURUPOLITIKE

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda yitabiriye inama yabereye mu Bubiligi

Fisto HAKIZIMANA
Last updated: May 21, 2025 4:03 pm
Fisto HAKIZIMANA
Share
SHARE

Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 21 Gicurasi 2025, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Ambasaderi Olivier Jean-Patrick Nduhungirehe, yageze mu Mujyi wa Buruseli mu Bubiligi, aho yitabiriye inama ihuza Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga baturutse mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU).

Iyi nama y’umunsi umwe yibanze ku kungurana ibitekerezo ku bijyanye n’imikoranire hagati ya Afurika n’u Burayi, hagamijwe gushimangira umubano wabo mu mwaka wizihizwamo isabukuru y’imyaka 25 y’ubufatanye bwabo.

Nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda, ibiganiro byibanze ku ngingo zitandukanye zigamije gushimangira ubufatanye bw’igihe kirekire, hanarebwa uko bwanozwa kurushaho mu rwego rwo kuzamura iterambere n’umutekano.

Guverinoma y’u Rwanda yashimangiye ko ishimira cyane umubano wihariye ifitanye n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, ndetse n’uburyo uwo muryango ushyigikira ibikorwa bitandukanye by’iterambere n’umutekano, haba mu Rwanda no mu karere, by’umwihariko, EU yagize uruhare rufatika mu gufasha ibikorwa byo kubungabunga amahoro. Mu mwaka wa 2022, uwo muryango watanze inkunga ya miliyoni 20 z’Amayero igamije gushyigikira Ingabo z’u Rwanda zoherejwe muri Mozambique mu bikorwa byo kurwanya iterabwoba mu Ntara ya Cabo Delgado.

Iyi nama y’i Buruseli ni indi ntambwe igaragaza ko ubufatanye hagati ya Afurika n’u Burayi bukomeje gukura no gufata indi ntera mu guhangana n’ibibazo byugarije Isi.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Kevin De Bruyne yasezeye Manchester City mu birori byarannzwe n’amarangamutima, Pep Guardiola araturika ararira
Next Article Dore impamvu ikomeye ituma muri Koreya y’Epfo hategurwa amarushanwa yo ‘gukora ubusa’
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Abadiporomate b’uburayi basabye murumuna wa Museveni gukorera ikintu gikomeye Muhoozi wababujije amahwemo
May 22, 2025
Gasabo: Polisi yataye muri yombi abantu batatu harimo ukekwaho gutegera umuntu mu nzira akamutera icyuma
May 22, 2025
Argentine: Abasaza n’abakecuru bakomeje gukomerekera mu myigaragambyo yamagana amafaranga make ya ”Pansiyo” bahabwa
May 22, 2025
Rusizi: Umwarimu arashakishwa n’inzego z’umutekano akekwaho gusambanya umunyeshuri yigisha w’imyaka 15
May 22, 2025
Sénégal: Ingabo zose z’amahanga zihari zigiye kwirukanwa
May 22, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Trump agiye kugirana ikiganiro na Putin kuri telefone

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko azagirana ikiganiro kuri telefone na Perezida w’u Burusiya, Vladimir…

2 Min Read

MINUBUMWE yatangaje gahunda yo kwibuka jenoside mu 1994 ku nshuro ya 31

Minisiteri y'ubumwe bw'abanyarwanda n'uburere mboneragihugu yatangaje inyoborabikorwa mu cymweru cyo kwibuka jeonoside yakorewe abaturutsi mu mwaka wa 1994. Buri mwaka…

0 Min Read
AMAKURU

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump yategetse ko Gereza ya Alcatraz yongera gufungurwa

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko agiye gufungura bundi bushya Gereza ya Alcatraz, imwe mu…

2 Min Read
AMAKURUPOLITIKE

Perezida Donald Trump yavuze ku bibazo bya Congo n’u Rwanda, ashimangira uruhare rw’intumwa ya Amerika mu kugarura ituze

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko adafite uruhare rugaragara mu bibazo bya Repubulika Iharanira Demokarasi…

3 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?