igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Perezida Donald Trump yavuze ku bibazo bya Congo n’u Rwanda, ashimangira uruhare rw’intumwa ya Amerika mu kugarura ituze
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Perezida Donald Trump yavuze ku bibazo bya Congo n’u Rwanda, ashimangira uruhare rw’intumwa ya Amerika mu kugarura ituze
AMAKURUPOLITIKE

Perezida Donald Trump yavuze ku bibazo bya Congo n’u Rwanda, ashimangira uruhare rw’intumwa ya Amerika mu kugarura ituze

Fisto HAKIZIMANA
Last updated: May 22, 2025 8:14 am
Fisto HAKIZIMANA
Share
SHARE

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko adafite uruhare rugaragara mu bibazo bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda, ariko ko yohereje intumwa yihariye ifite ubushobozi buhambaye mu gukurikirana ibyo bibazo, kandi yemeza ko yakoze akazi k’indashyikirwa

Ibi Trump yabitangaje ubwo yakiraga mugenzi we wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, mu biro bye bya White House, baganira ku bibazo byugarije umugabane wa Afurika.

Mu gihe bari mu biganiro, Trump yaneretse Ramaphosa amashusho agaragaza amagambo yuzuyemo urwango n’ibikorwa bibi bivugwa na bamwe mu baturage ba Afurika y’Epfo, barimo Julius Malema, bagamije kwibasira Abazungu b’abahinzi. Ibyo bikorwa byatumye Trump afata icyemezo cyo gutanga ubuhungiro ku Bazungu avuga ko “barimo gukorerwa Jenoside.”

Abajijwe icyo Amerika ikora ku bibazo by’u Rwanda na Congo, Trump yagize ati:

“Ntaho mpuriye n’u Rwanda na Congo, ariko namenye ko hari umuntu dufite mu butegetsi wagiyeyo, kandi yakoze akazi kadasanzwe. Tuzakomeza kubikurikirana, ariko kugeza ubu ni we wakoze byinshi.”

Mu biganiro bye na Trump, Perezida Cyril Ramaphosa yavuze ko ibihugu byo mu Muryango wa Afurika y’Amajyepfo (SADC), birimo na Afurika y’Epfo, byari bifite ingabo muri Congo ariko byarazihakuye kugira ngo bigire uruhare mu gushaka amahoro arambye.

Yakomeje avuga ko amahoro muri Congo ari ingenzi ku karere kose, asaba ko Umuryango Mpuzamahanga wakomeza gutanga ubufasha kugira ngo ibyo bigerweho.

Trump yavuze ko ibibera muri Congo ari amahano akomeye, agaruka ku bwicanyi buhoraho, ariko akagaragaza icyizere ku ntumwa yoherejwe na Amerika, avuga ko irimo gukora akazi gakomeye.

Mu gihe gito cy’ubutegetsi bwa Donald Trump, hari impinduka zagaragaye mu karere k’u Burasirazuba bwa Congo, ndetse n’intambwe mu biganiro bigamije kuzahura umubano hagati y’u Rwanda na Congo. Muri Werurwe 2025, Perezida Paul Kagame na Perezida Félix Tshisekedi bahuriye muri Qatar ku butumire bw’umwami w’icyo gihugu, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani.

Ibihugu byombi kandi byakiriye inyandiko yatanzwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, irimo imiterere y’amasezerano y’amahoro hagati yabyo. Iyi nyandiko yabanjirijwe no gushyira umukono ku masezerano y’ibanze azwi nka “Déclaration de Principes” mu kwezi gushize.

Biteganyijwe ko amasezerano y’amahoro arambye hagati y’u Rwanda na Congo azashyirwaho umukono mu gihe cya vuba imbere ya Perezida Donald Trump, mu rwego rwo kurangiza burundu intambara zibera mu Burasirazuba bwa Congo.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Nyabihu: Umugore wari utwite inda y’imvutsi yapfiriye mu rugo rw’umugore wasengeraga abantu yiyita umunyamasengesho
Next Article Abakozi ba Ambasade ya Israel barashwe i Washington, DC, umwe yarimo yitegura ubukwe
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Argentine: Abasaza n’abakecuru bakomeje gukomerekera mu myigaragambyo yamagana amafaranga make ya ”Pansiyo” bahabwa
May 22, 2025
Rusizi: Umwarimu arashakishwa n’inzego z’umutekano akekwaho gusambanya umunyeshuri yigisha w’imyaka 15
May 22, 2025
Sénégal: Ingabo zose z’amahanga zihari zigiye kwirukanwa
May 22, 2025
Ibyaha byose Gafaranga aregwa yabihakanye
May 22, 2025
Kenya: Umugabo yafunzwe nyuma yo gusangwa amaze gutaburura umurambo wa se
May 22, 2025

You Might Also Like

Abayobora ubukwe (MC) barasabirwa kujya batanga umusoro

Abakunze gukora mu birori by’ubukwe barimo ababuyobora (MCs) barasabirwa kujya batanga umusoro hagendewe ko na bo bari mu binjiza amafaranga…

2 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Impunzi z’Abarundi ziri gutabwa muri yombi mu buryo budasobanutse

Impunzi z’Abarundi zicumbikiwe mu nkambi ya Nduta, iherereye mu Burasirazuba bwa Tanzania, zifite ubwoba bwinshi nyuma y’uko abapolisi b’iki gihugu…

2 Min Read
AMAKURUIMYIDAGADURO

Davido yanenze ubutegetsi bwa Nigeria

Davido yanenze Leta ya Nigeria avuga ko ariyo mbi iri ku isi. Ati”Nigeria nta bayobozi beza ifite,kandi igihugu gifite abakene…

1 Min Read
AMAKURUMU MAHANGAUTUNTU N' UTUNDI

Uganda: Umugabo umaze kubyara abana 102, ubu yiyemeje kuboneza urubyaro

Ni uwitwa Musa Hasahya Kasera umugabo w’imyaka 69 wo mu gihugu cya Uganda nyuma yo kubyara abana 102, ku bagore…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?