igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Kaboyi yabaye umwataka mwiza muri Yanga Princess
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > IMIKINO > Kaboyi yabaye umwataka mwiza muri Yanga Princess
IMIKINOMU MAHANGA

Kaboyi yabaye umwataka mwiza muri Yanga Princess

NSHUTIYIMANA Cyprien
Last updated: May 22, 2025 12:27 pm
NSHUTIYIMANA Cyprien
Share
SHARE

Mukandayisenga Jeannine umwataka wa Yanga Princess uzwi nka ’Kaboyi’ yahawe igihembo cy’uwatsinze ibitego byinshi muri iyi kipe ikina Shampiyona ya Tanzania.

Hari mu muhango wo guhemba abitwaye neza muri iyi kipe, wabaye mu ijoro ryo ku wa Gatatu, tariki ya 21 Gicurasi 2025.

Umunyarwanda Ndayisenga uzwi nka Kaboyi yegukane igihembo cy’uwabaye rutahizamu mwiza, dore ko amaze gutsinda ibitego 16. Birimo 13 byo muri Shampiyona na bitatu byo mu Gikombe cy’Igihugu.

Uyu rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, yerekanywe nk’umukinnyi mushya w’ikipe y’abagore ya Young Africans ku masezerano y’imyaka ibiri, dore ko mu Ukuboza 2024, ari bwo Kaboyi yerekeje muri Tanzania gukinira iyi kipe avuye muri Rayon Sports aho yatanzweho ibihumbi 3 000 by’amafaranga y’u Rwanda yo kugura amasezerano yari asigaje.

Kaboyi yaje muri Rayon Sports mu mwaka wa shampiyona wa 2023 avuye mu ikipe y’Inyemera aho yari yasinye amasezerano y’imyaka ibiri.

Uyu mukinnyi yafashije Rayon Sports y’Abagore kwegukana igikombe cya Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mwaka ushize wa 2024, ku nshuro ya mbere nyuma yo kuzamuka ivuye mu cyiciro cya kabiri.

Yanga Princess yerekeje isanzwe ihangana bikomeye na Simba Queens muri ruhago y’abagore muri Tanzania.

Muri rusange, myugariro w’Umunya-Nigeria, Uzoamaka Igwe ni we wabaye umukinnyi mwiza w’umwaka muri Yanga Princess.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Hansi Flick yongereye amasezerano muri FC Barcelone kugeza mu 2027 nyuma yo gutwara ibikombe bitatu
Next Article Kenya: Umugabo yafunzwe nyuma yo gusangwa amaze gutaburura umurambo wa se
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Abadiporomate b’uburayi basabye murumuna wa Museveni gukorera ikintu gikomeye Muhoozi wababujije amahwemo
May 22, 2025
Gasabo: Polisi yataye muri yombi abantu batatu harimo ukekwaho gutegera umuntu mu nzira akamutera icyuma
May 22, 2025
Argentine: Abasaza n’abakecuru bakomeje gukomerekera mu myigaragambyo yamagana amafaranga make ya ”Pansiyo” bahabwa
May 22, 2025
Rusizi: Umwarimu arashakishwa n’inzego z’umutekano akekwaho gusambanya umunyeshuri yigisha w’imyaka 15
May 22, 2025
Sénégal: Ingabo zose z’amahanga zihari zigiye kwirukanwa
May 22, 2025

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGA

Umunyarwandakazi wabaga muri Uganda yatewe icyuma mu mutwe n’umugabo we ahita apfa

Mukandayisenga Donatille wari utuye mu Karere ka Kabale muri Uganda, yishwe ku wa 10 Gicurasi 2025 akubiswe icyuma mu mutwe.…

1 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Perezida Moon Jae-in yarezwe ibyaha bya ruswa bishingiye ku guhesha umukwe we akazi

Ubushinjacyaha muri Koreya y’Epfo bwatangaje ko Moon Jae-in wayoboye iki gihugu kuva mu 2017 kugeza mu 2022 akurikiranyweho ibyaha bya…

2 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Burundi: Umugore wa Perezida Ndayishimiye arashinjwa gufungisha Umunyarwanda ukora ubucuruzi bwa peteroli

Angeline Ndayubaha, umugore wa Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye, arashinjwa kugira uruhare mu ifungwa rya Dushimirimana Protais, Umunyarwanda ukora ubucuruzi…

2 Min Read
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Nyuma y’igitero yagabye kuri Gen MUHOOZI, CODECO igiye kumusaba imbabazi

Abayobozi CODECO umutwe witwaje intwaro wa urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma y’uko umutwe bayoboye uteye ingabo…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?