igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Ibyaha byose Gafaranga aregwa yabihakanye
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Ibyaha byose Gafaranga aregwa yabihakanye
AMAKURU

Ibyaha byose Gafaranga aregwa yabihakanye

NSHUTIYIMANA Cyprien
Last updated: May 22, 2025 2:25 pm
NSHUTIYIMANA Cyprien
Share
SHARE

Habiyaremye Zacharie uzwi ka Bishop Gafaranga uri kuburanishwa ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gukubita no gukomeretsa ndetse no guhoza ku nkenke uwo bashakanye yahakanye ibyaha akurikiranyweho asaba imbabazi ku makosa yaba yarabayeho.

Kuri uyu wa 22 Gicurasi 2025, Urubanza rwa Bishop Gafaranga rwabereye, ku Rukiko rw’Ibanze rwa Nyamata rukomereza mu muhezo.

Urubanza rwabereye mu muhezo rwatangiye Saa 9:53 rupfundikirwa Saa Tanu n’iminota 10’.

IGIHE dukesha aya makuru kivuga ko bitewe n’ibyaha Gafaranaga ari kuregwa n’impamvu zikomeye Ubushinjacyaha bwamusabiye gufungwa by’agateganyo mu misi 30 mu gihe ipererezaryaba rikomeje.

Nk’impamvu y’ubu busabe, ubushinjacyaha bwagaragarije urukiko ko ari bwo buryo bwonyine bwo gutuma ibyaha akekwaho biboneka ndetse ko hari n’impungenge ku mutekano w’uwahohotewe mu gihe Gafaranga yarekurwa, maze bugaragaza ibimenyetso birimo raporo y’inzego z’ibanze igaragaza ko abo bombi bari basanzwe bagirana amakimbirane ndetse no kuba Murava afite ibibazo by’agahinda gakabije gaturuka ku byo akorerwa, nk’uko raporo ya Muganga ibigaragaza.

Bishop Gafaranga yaburanye ahakana ibyaha byose akurikiranyweho, gusa asaba imbabazi ku makosa yaba yarabayeho mu rugo rwe, ashimira umugore we Annet Murava yasanganye indangagaciro nziza kandi n’ubu akizimubonamo.

Gafaranga Yasabye ko yarekurwa by’agateganyo agakurikiranwa ari hanze kuko adashobora gutoroka ubutabera bw’u Rwanda ndetse ko impungenge Ubushinjacyaha bufite ku mutekano w’uwahohotewe zidakwiye kuko adashobora kubagirira nabi.

Umunyamategeko we yasabye ko raporo zose zatanzwe n’Ubushinjacyaha ndetse n’ubuhamya bwatanzwe budakwiye gushingirwaho mu gufata imyanzuro, agaragaza kandi ko Murava yanditse ibaruwa asabira umugabo we imbabazi, yemeza ko gufungwa atari byo byakemura ikibazo.

Gusa Umushinjacyaha we avuga ko gusaba imbabazi kwa Murava bidakwiye gushingirwaho kuko nyuma yo kuzitanga Bishop Gafaranga ngo yakoresheje amagambo atari meza ndetse ubu bahakana ibyaha akurikiranyweho izo mbabazi zitakabaye zishingirwaho kuko atigeze yemera ibyo byaha

Ababuranira Bishop Gafaranga kandi bemeye gutanga ingwate y’umutungo ndetse agaragaza ko afite umwishingizi wemeye kumwishingira, hanashyirwamo umwirondoro we.

Mu rukiko Bishop Gafaranga yagaragaje ko hari ibibazo byabayeho bishingiye ku madeni we n’umuryango bari bafite gusa bari bamaze kubiha umurongo n’ukuntu bishobora gukemuka.

Hamaze kumva impande zombi, Urukiko rwapfundikiye iburanisha, rukaba rugiye kwiherera no gusesengura imyiregurire yabo hakazatangazwa imyanzuro.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Kenya: Umugabo yafunzwe nyuma yo gusangwa amaze gutaburura umurambo wa se
Next Article Sénégal: Ingabo zose z’amahanga zihari zigiye kwirukanwa
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Abadiporomate b’uburayi basabye murumuna wa Museveni gukorera ikintu gikomeye Muhoozi wababujije amahwemo
May 22, 2025
Gasabo: Polisi yataye muri yombi abantu batatu harimo ukekwaho gutegera umuntu mu nzira akamutera icyuma
May 22, 2025
Argentine: Abasaza n’abakecuru bakomeje gukomerekera mu myigaragambyo yamagana amafaranga make ya ”Pansiyo” bahabwa
May 22, 2025
Rusizi: Umwarimu arashakishwa n’inzego z’umutekano akekwaho gusambanya umunyeshuri yigisha w’imyaka 15
May 22, 2025
Sénégal: Ingabo zose z’amahanga zihari zigiye kwirukanwa
May 22, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Abapolisi 833 Barangije Amahugurwa yo Kurwanya Iterabwoba i Mayange

Ku wa Gatanu tariki ya 16 Gicurasi 2025, Polisi y’u Rwanda yashimye intambwe yatewe n’abapolisi 833 barangije icyiciro cya kabiri…

1 Min Read
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Gen Muhoozi yigambye gufunga umurinzi wa Bobi Wine

Generale Muhoozi Kainerugaba umugaba mukuru w'ingabo za Uganda, yiyemereye ko yafunze Eddie Mutwe, umuyobozi w’abarinzi ba Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi…

1 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

U Burusiya Bwigambye Guhanura Drones Zirenga 500 za Ukraine, Bukomeza Gushinja Kyiv Kudashaka Amahoro

Leta y’u Burusiya yatangaje ko ingabo zayo zahanuye drones zirenga 500 ingabo za Ukraine zifashishije mu bitero bitandukanye, zishwanyaguza na…

1 Min Read
AMAKURU

Umwana washyinguwe yongeye kuboneka ari muzima nyuma y’umwaka wose urenga

Muri Kenya, mu gace kitwa Tans Nzoia, umuryango watunguwe no kubona umwana wabo w’imyaka 10 witwa John Wanjala, agarutse ari…

3 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?