igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Joseph Kabila wabaye Perezida wa Congo Kinshasa akanasigira ubutegetsi Antoine Felix Tshisekedi yamushinje kuba nyirabayazana w’ibibazo igihugu gifite
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Joseph Kabila wabaye Perezida wa Congo Kinshasa akanasigira ubutegetsi Antoine Felix Tshisekedi yamushinje kuba nyirabayazana w’ibibazo igihugu gifite
AMAKURU

Joseph Kabila wabaye Perezida wa Congo Kinshasa akanasigira ubutegetsi Antoine Felix Tshisekedi yamushinje kuba nyirabayazana w’ibibazo igihugu gifite

IYAKAREMYE FERDINAND
Last updated: May 24, 2025 8:09 am
IYAKAREMYE FERDINAND
Share
SHARE

Mu ijambo ry’iminota 45, Joseph Kabila yavuze ko ubutegetsi bwa Tshisekedi bwagendeye ku bihuha ko yagiye i Goma butangira kumugendaho.

Yemeje ko atagiyeyo ariko ari mu nzira vuba azajya i Goma.

Perezida Kabila watanze ubutegetsi mu bwumvikane, avuga ko kutavuga byari kuzamujyana imbere y’ubutabera bw’amateka, akemeza ko abaturage bari mu kaga bityo agomba kuvuga.

Yavuze ko mu mwaka wa 2019, ava ku butegetsi yasize igihugu kiri hamwe, gifite amahoro, nta myenda gifite kandi igisirikare gikomeye ndetse n’inzego z’ubutegetsi zihamye.

Mu myaka itandatu ikurikiyeho, ngo igihugu cyahindutse akavuyo, kirangwa n’umutekano muke, kudakurikiza amategeko, no gusuzugura abaturage.

Yagize ati “Ubutegetsi buriho bwahinduye igihugu nk’ikinamico. Ubutabera bwahindutse igikoresho, igisirikare cyasimbuwe n’imitwe yitwaje intwaro, abaturage bagambaniwe n’abagombye kubakorera.”

Perezida Kabila ashinja uwamusimbuye gucamo ibice abaturage, gutegekesha icyenewabo, gukoresha abacanshuro, n’ibindi byakeneesheje Congo.

Joseph Kabila yavuze ko atazatatira indahiro yakoze nk’umusirikare, yavuze ko yifatanyije n’abaturage bo mu burasirazuba bwa Congo batereranywe na Leta, agasaba ko ibagarukaho kuko na bo bakeneye ko abana babo biga.

Mu mirongo migari yatanze Kabila avuga ko kureka igitugu, guhagarika intambara, gushyira ubutegesti mu gihugu hose, kugendera ku mategeko, kunga abanye-Congo, bakaba umwe, guteza imbere igihugu kandi ubukungu bugacungwa neza bugasaranganywa, kuganira mu buryo buhoraho kandi nta gucengana hagati ya Congo n’ibihugu biyikikije, kugarura icyizere ku bafatanyabikorwa ba Congo, gusenya imitwe yose yitwaje intwaro, kureka gukoresha abacanshuro no gucyura ingabo zose z’amahanga ziri muri Congo.

Izo ngingo zigera kuri 12 ngo ziramutse zubahirijwe igihugu cyava mu kangaratete ubutegetsi bwa Tshisekedi bwagishyizemo.

Joseph Kabila avuze ibi mu gihe Sena ya Congo yamukuyeho ubudahangarwa nka Senateri w’ubuzima bwe bwose asigaje ku Isi, kugira ngo akurikiranwe n’Urukiko rwa Gisirikare.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Sergey Lavrov, ntiyumva uburyo ibiganiro by’amahoro bizabahuza na Ukraine byabera i Vatican
Next Article Murumuna wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda agiye gishyira ku murongo Gen. Muhoozi Kainerugaba
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Mushikiwabo yasuzuguye Minisitiri mu buryo bukomeye ahita ajya kwiga muri USA
May 24, 2025
U Burusiya bwaburijemo ibitero bya drones zirenga 100 byari bigamije kuburimbura
May 24, 2025
Umukobwa yajyanywe mu bitaro nyuma yo kuryamana n’abagabo 583 mu munsi umwe
May 24, 2025
Zari Hassan yahaye ubutumwa bukomeye abasore mw’ijwi rituje ati basore mujye mureba ubwenge ntimukarebe ikibuno gusa
May 24, 2025
Umuhanzi The Ben na Diamond Platinumz berekeje I Ntungamo mu gitaramo karabutaka
May 24, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Ruhango: Batatu bafashwe bakekwaho kwica umurinzi w’umurima w’ibisheke

Ku wa 9 Mata 2025, Habinshuti Protogène w’imyaka 42, wakoraga akazi ko kurinda umurima w'ibisheke, yasanzwe yapfuye mu gishanga cya…

1 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Vital Kamerhe yashyikirije Perezida Museveni ubutumwa bwihariye bwa Tshisekedi

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Vital Kamerhe, aherutse mu ruzinduko rw’akazi i Kampala rwasize ahuye…

2 Min Read
AMAKURU

Inkuru y’akababaro, Niyo Bosco yapfushije Se umubyara

Umuhanzi Niyo Bosco kuri ubu yabuze se umubyara witabye Imana kuri uyu wa 23 Mata 2025. Abinyujije ku mbiga  nkoranyambaga…

1 Min Read
AMAKURU

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro zibutse inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Ingabo z'u Rwanda ziherereye muri Sadan y'epfo na Centrafrica zifatanyije n'u Rwanda mu kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe…

3 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?