Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump, yasabye ko Apple yajya ikorera telefone za iPhone muri iki gihugu cyangwa se zikajya zisoreshwa 25%.
Kuri uyu wa 23 Gicurasi, Trump abinyujije mu butumwa ku rubuga nkoranyambaga rwe, Truth Social, yatangaje ko amaze igihe kinini asaba Umuyobozi Mukuru wa Apple, Tim Cook, ko iPhone zigurwa n’Abanyamerika zajya zikorerwa 100% muri Amerika.
Ati “Maze igihe kinini menyesheje Tim Cook wa Apple ko nifuza ko iPhone zabo zizagurishwa muri Amerika zakorerwa muri Amerika, aho kuba mu Buhinde cyangwa ahandi. Nibitaba ibyo, Apple izishyura Amerika umusoro wa 25%.”
Bivugwa ko nibura buri mwaka Apple igurisha muri Amerika iPhone zirenga miliyoni 60, 80% byazo zikorerwa mu Bushinwa, biri no mu bituma Trump arakara bigeza aho ashyiriraho u Bushinwa umusoro w’umurengera.
Igihe Trump yazamuriraga u Bushinwa umusoro, ikigo cya Apple cya imishinga yo kwimurira inganda zayo nyinshi mu Buhinde bitarenze mu mpera za 2026, mu kwirinda ko ubucuruzi ikorera muri Amerika butazamo icyuho.
Umwe mu bashinze Apple mu 2010 Steve Jobs, ubwo yahuraga na Barack Obama wayoboraga Amerika, yasabwe ko inganda zayo zose zakimukira muri iki gihugu, gusa amusubiza ko iki kigo gikeneye ba enjenyeri 30.000 kandi ko Amerika itabafite.
Jobs yabwiye Obama ati “Ntabwo wabona benshi bo guha akazi muri Amerika. Mubaye mwigishije ba enjenyeri, twakwimurira inganda nyinshi hano.”
Perezida Trump akomeje gushyira igitutu ku nganda zikomeye cyane cyane izikora ibikoresho bifite agaciro kanini cyaned, byaba iby’Abanyamerika n’iby’abanyamahanga, yifashishije intwaro y’imisoro.
